Uhuru Kenyatta yemeye ko abahungu be batunze imbunda

Uhuru Kenyatta wahoze ari umukuru w’igihugu cya Kenya yemeye ko abahungu batunze imbunda eshashatu.

Nyuma yo kumvikana avuga ko atewe impungenge n’abashinzwe umutekano bakomeje kuvogera ingo  z’abahungu be, amakuru akavuga ko bashaka intwaro  batunze, Uhuru Kenyatta yemera ko  abahungu be  babiri batunze imbunda esheshatu, akavuga ko  kuzishaka byatewe nuko akiva ku butegetsi Ruto yahise  akuraho abashinzwe umutekano barindaga umuryango we .

Uhuru Kenyatta yavuze ko  abahungu be kubona imbunda bubahirije amategeko yose akurikizwa kugira ngo  umuntu atunge intwaro muri iki gihugu bityo atumva impamvu bashaka kuzamburwa kandi  umuryango we  utagicungirwa umutekano.