Uganda: Urubyiruko rwa NRM rwigaragambije rusaba Perezida Museveni kongera kwiyamamaza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Kamena 2024, urubyiruko rw’ishyaka riri k’ubutegetsi NRM mu gihugu cya Uganda rwibumbiye muri Yellow Youth Movement(YYM), rwabyutse rwigaragambya mu mahoro mu mujyi wa Mbarara rusaba ko Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2026.

Perezida Museveni uyoboye Uganda kuva mu 1987 ntaravuga ko azongera kwiyamamaza mu matora ataha. Gusa umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashaka kuyobora iki igihugu biciye mu itsinda yashinze MK Movement rigenda rikora ibikorwa bisa nko kumwamwaza mu bice bitandukanye by’igihugu. Perezida Museveni aherutse kugira Gen Muhoozi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda(UPDF).

@igicumbinews.co.rw




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author