Bad Rama arembejwe n’indwara yabaye amayobera

Mupende Ramadhan wamenyekanye nka Bad Rama mu bikorwa byo kureberera inyungu z’abahanzi ararembye cyane aho yasabye inshuti ze kumuba hafi zikamusengera.

Umushoramari Bad Rama abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko amaze iminsi arembejwe n’uburwayi bwayobeye abaganga. Ati” Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare.”

Yavuze ko ubu bubabare abumaranye icyumweru aho yagiye kwa muganga bakabura indwara agasubizwa mu rugo. Bad Rama yamenyekanye cyane ubwo yashingiga The Mane Music Label yakoranye n’abahanzi barimo nyakwigendera Jay Polly, Marina ndetse na Queen Cha.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author