Nyagatare: Amayobera ku mwana byavuzwe ko yaburiwe irengero

Ahagana saa mbiri zo mu gitondo cyo kuri wa kane Tariki ya 05 Kamena 2024, nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko umwana wiga mu ishuri ry’inshuke rya Groupe Scolaire Rukomo II mu karere ka Nyagatare yabuze, bamwe mu bana batanga amakuru bavuga ko yaguye mu musarani.

Amakuru yibanze yageze ku Igicumbi News yavugaga ko ayo makuru yatanzwe na bamwe mu bana biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza aho kuri icyo kigo cya Groupe Sclaire Rukomo ya kabiri.

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uwo munsi nibwo Umuyobozi wa Groupe Scolaire Rukomo ya kabiri  yabwiye Igicumbi News ko umwalimu yamubwiye ko uwo mwana atamenya niba yari yaje mu ishuri kuko atari yagafashe urutonde(Attendance List) ngo ahamagare abana baje kwiga. Gusa yavuze ko hatangiye igikorwa cyo kumushakisha.




“Nari ndi mu nama ku murenge ariko bamaze kumpamagara bambwiye uko bimeze, nahise nza ngera mu kigo nshaka amakuru kuko hari abana barimo batanga amakuru ko hari umwana babonye muri toilet ariko n’ubu ngubu dukomeje kureba umwana ishuri yakabaye yigagamo ngo turebe mwalimu abana yari afite. Gusa aga toilet ni gato nta mwana wapfa kuburiramo”.

Icyo gihe yakomeje. Agira ati: “Ubwo dufashe umwanzuro wo kuvidura ubwiherero kugira  ngo tumenye amakuru nyayo aramutse ntawaguyemo twashima Imana kandi tumusanzemo nyine twabyakira amakuru yose twamaze kuyatangamo raporo”.

Umusarani waje kuvidurwa ariko umwana ntibamusangamo. Icyo gihe inzego zitandukanye zarahageze zirimo n’urwego w’Igihugu rw’ubugenzacyaha baganiriza umwe mu bana bavuze ko bumvishe umwana aririra mu bwiherero.

Kuri ubu Umuyobozi wa Gs Rukomo ya kabiri yabwiye Igicumbi News ko ayo makuru basanze ari ibihuha kuko nta mubyeyi urimo gutaka ko yabuze umwana ndetse no muri iki kigo kigamo abanyeshuri 1437 bakoze igenzura basanga nta mwana urimo kubura.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author