Uganda: Minisitiri yishwe arashwe n’umusirikare umurinda

Col (Rtd) Charles Okello Engola, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe umurimo, abakozi n’inganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 02 Gicurasi 2023, ahagana saa mbili ubwo yari ari mu rugo arimo kwinjira mu modoka kugirango ajye ku kazi nk’uko bitangazwa na Polisi ya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Kampala, umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, yasobanuye uko byagenze bagendeye ku makuru y’ibanze bamaze gukusanya.



Yagize ati: “Yarashwe amasasu menshi n’umwe mu bamurinda ari mu rugo rwe, i Kyinja. Acyibikora yahise yirukanyira mu gasantere kari hafi aho asimbukira munsi y’umuhanda yinjira mu nzu itunganya imisatsi agezemo nawe ahita yirasa arapfa.

Uwarashe Minisitiri yitwa Wilson Sabiiti, ni umusirikare muto mu gisirikare cya Uganda(UPDF), naho usanzwe arinda umutekano wa  Minisitiri Okello aho agiye hose(Escort), Ronald Otim, muri uko kurasa yakomeretse cyane, yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya Mulago.



Daily Monitor ivuga ko umuyobozi wungirije wa Polisi, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi n’umuyobozi w’urwego rw’iperereza(CID), Maj Tom Magambo, ari bamwe mu bayobozi babaye aba mbere mu kugera ahabereye iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi Enanga, yakomeje abwira abanyamakuru ko batangiye iperereza ryimbitse ririmo no kwifashisha ibimenyetso bya gihanga kugirango hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu. Ati: “Kugeza ubu ntago dushobora guhwihwisa icyateye uku kurasa, kereka nitumara gukora iperereza. Turacyarimo kugenzura niba ntabandi barinzi bakomerekejwe.”

Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’itumanaho, Chris Baryomunsi, yavuze ko Charles Okello yarashwe ubwo yari agiye kwitabira inama y’abaminisitiri. Yaherukaga kugaragara mu ruhame kuri uyu wa mbere Tariki ya 01 Gicurasi 2023, ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza umunsi  mpuzamahanga w’umurimo.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: