Umusore yahagaritse ubukwe habura umunsi 1 kubera ko umugeni yanze kumubwira uwamuhaye impano ya telefone ihenze

Umusore w’imyaka 30 witeguraga gukora ubukwe, wo mu gihugu cya Zambia, mu mujyi wa Lusaka yahagaritse ubukwe habura umunsi umwe, kubera ko  umukobwa bari bagiye kubana yanze kumubwira umuntu wamuhaye impano ya telefone ihenze.

Umukobwa bendega kubana w’imyaka 28, usanzwe ari umuforomo, ngo yabwiye umukunzi we witwa Raymond ko hari umuntu wamuhaye impano ya i Phone 13 Pro Max ifite agaciro ka 900,000 Frw. Amubajije uwayimuhaye araruca ararumira.

Yakomeje kumuhatiriza ngo amubwire uwamuhaye telefone, umukobwa aranga aryumaho. Zambia Accurate Information dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byaje gutuma umusore ku wa Gatanu ahita ahagarika igitaraganya ubukwe bari bafitanye kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 29 Mata 2023, amushinja ko yaba amuca inyuma.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: