U Burundi bwemeye ko hari abasirikare babwo 2 bafungiye muri RDC
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko abasirikare babo babiri bafatiwe mu mujyi wa Baraka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze koherezwa i Kinshasa kugira ngo bakorerweho iperereza ariko cyemeza ko bafunzwe.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, yatangaje ko Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari mu bikorwa bari boherejwemo n’u Burundi.
Baratuza yavuze ko aba basirikare babiri bavuye ku birindiro byabo nta mabwiriza yihariye yo kujya aho bafatiwe, ahubwo ko basanze bageze ahantu hatari mu hantu basanzwe bakorera Kandi nta ruhushya basabye, ari na bwo ingabo za Congo zabafashe.
Yagize ati: “Bavuye ahasanzwe hari ibirindiro byabo baragenda, nyuma barababona barabafata hanyuma bajya kubabaza. Ubu barimo gusuzuma amaterefone yabo kuko byagaragaye ko ibyo barimo kuyakoresha bitari bisobanutse neza kandi nta wabibatumye.”
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko kugeza ubu Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori batari boherezwa i Kinshasa.
Yasobanuye ko aba basirikare bakiri mu mujyi wa Baraka, aho bari gukorwaho iperereza n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo bukorera muri ako gace.
Ibi bivuze ko amakuru avuga ko abo basirikare bamaze kujyanwa mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa, adahura n’ibisobanuro byatanzwe n’igisirikare cy’u Burundi kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026.
U Burundi buhakana iby’abasirikare ba Tanzania
Muri icyo kiganiro kandi, Gaspard Baratuza yahakanye amakuru avuga ko hari abasirikare ba Tanzania baba baranyujijwe ku butaka bw’u Burundi, mbere yo kujyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi.
Yavuze ko ayo makuru nta kuri afite, ashimangira ko nta bikorwa nk’ibyo byabaye.
Baratuza yavuze kandi ko n’iyo byaba ngombwa ko abasirikare ba Tanzania bajya muri RDC banyuze ku butaka bw’u Burundi, ikibazo nk’icyo cyakemurwa binyuze mu biganiro hagati y’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.
Yagaragaje ko Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisanzwe bifitanye umubano mwiza, bityo ko mu gihe haba hari impamvu yatuma abasirikare ba Tanzania banyura mu Burundi, ibyo byaganirwaho n’inzego zibishinzwe.
Ibi bisobanuro byatanzwe na Gaspard Baratuza mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za Leta cyabereye i Ngozi mu Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026.
