Gicumbi: Umwalimu bikekwa ko yari yagiye gusambana yapfiriye mu rugo rw’undi mugabo nyuma y’ubushyamirane

Screenshot_20260929-124247

Inzu umwarimu bamusanzemo ari kumwe n'umugore w'abandi

Umwarimu wo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Groupe Scolaire Bushara, mu Murenge wa Shangasha, Akarere ka Gicumbi, yapfuye nyuma y’ubushyamirane bwabereye mu rugo rw’undi mugabo, aho bikekwa ko yari yagiye gusambana n’umugore w’abandi mu Mudugudu w’Irembo.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026, ubwo Mutabaruka Epimaque, wari usanzwe akora umwuga wo kwigisha, yafashwe n’umugabo nyir’urugo yari yagiye gusuramo umugore w’abandi aho yasanze bikingiranye. Nyuma y’ubushyamirane bwakurikiyeho, Mutabaruka yagerageje gutoroka, agwa hasi bikekwa ko ari ho yakomerekeye bikomeye, nyuma aza gupfa.

Amakuru yatanzwe n’abatuye muri ako gace avuga ko nyir’urugo yari yagiye mu isoko, maze agarutse mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri agasanga umugore we afungiranye n’uyu mwarimu mu nzu.

Bivugwa ko umugabo yahise asaba umugore kumukingurira. Akimara kwinjira mu nzu, ngo yasanze harimo Mutabaruka, maze hagati yabo havuka ubushyamirane.

Abaturage bavuga ko kugeza ubu impamvu nyayo yatumye uyu mwarimu ajya muri urwo rugo ikiri mu iperereza. Icyakora, bamwe mu baturage bavuga ko bakeka ko yari yagiye mu rugo rw’uyu mugabo agamije kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we, ariko ibi ntibiratangazwa n’inzego z’ubugenzacyaha nk’impamvu yemejwe.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Irembo yavuze ko kuba uyu mwarimu yaragiye mu rugo rw’undi mugabo, cyane cyane mu buryo byabaye, byatunguye abaturage.

Ati: “Ngewe narinzi ko niyo ugiye kubikora ujya mu gisambu ariko ntumuzane mu nzu. Uyu mugabo akazi akora ntiyakabaye akora ibi.”

Umukuru w’Umudugudu w’Irembo, Hakuzimana Anastase, na we yavuze ko yageze aho ibyabereye agasanga Mutabaruka amaze kugwa munsi y’urugo.

Yasobanuye ko, nk’uko nyir’urugo yari yabimubwiye, ubwo uyu mugabo yasangaga undi mu nzu bahise bashyamirana, maze Mutabaruka agerageza guhunga.

Ati: “Umugabo yatashye ageze mu rugo abwira umugore we ngo amufungurire. Afunguye asanga harimo undi mugabo, hanyuma baragundagurana. Undi amurusha imbaraga amuturaho aho mu muryango. Agisimbuka ngo acike, asimbuka umukingo, nk’uko nyir’urugo yambwiraga, yitura hasi ku ibuye akomereka agahanga. Ubwo namanutse musanga munsi y’urugo yihishe mu bishyimbo.”

Nyuma yo gukomereka, Mutabaruka yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe, ariko nyuma yaje gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ignace Ngirabakunzi, yabwiye Igicumbi News ko Polisi yamenye iby’ubu bushyamirane ndetse ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko urupfu rw’uyu mugabo rwabaye.

Ati: “Ayo makuru y’ubushyamirane n’urugomo rwatumye umwe agwa kwa muganga twayamenye, ndetse inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare babibazwe.”

Urupfu rwa Mutabaruka rwateje impaka mu baturage bo muri uyu Mudugudu, cyane cyane ku bijyanye n’impamvu yatumye ajya muri urwo rugo n’ibyabaye hagati ye na nyir’urugo.

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko bakeka ko uyu mwarimu yari yagiye muri urwo rugo kubera umubano wihariye n’umugore wa nyir’urugo, nta rwego rw’ubutabera cyangwa Polisi ruratangaza ko ubu busambanyi ari bwo bwatumye habaho ubwo bushyamirane.

Umurambo wa Mutabaruka wajyanywe mu Bitaro bya Byumba, mu gihe inzego zibishinzwe zakomeje iperereza ku byabaye, harimo kumenya uruhare rwa buri muntu mu bushyamirane bwabaye mbere y’uko uyu mwarimu apfa.

Mutabaruka yasize umuryango, akaba yari asanzwe azwi nk’umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Groupe Scolaire Bushara.

Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba urupfu rwe rwatewe n’ibikomere yakuye mu kugwa cyangwa niba hari ikindi cyabaye mu gihe cy’ubushyamirane, ndetse n’abashobora kubazwa ibyo byabaye.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News