Umugabo yavuze ko atera ubwoba abasore baza gutereta abakobwa be abakangisha ko afite irimbi
Uyu mugabo avuga ko iyo abonye umuhungu uje gutwara umwe mu bakobwa be bagiye gusohokana cyangwa bahuriyeho, amubwira ko ari nyiri irimbi. Avuga ko ubu buryo bwagiye bumugirira akamaro, kuko butuma abo bahungu barushaho kugira amakenga.
Mu kiganiro yagiranye na Unfiltered Podcast, Sipho yasobanuye ko abantu benshi bakunze kugira imyumvire itandukanye ku muntu ukora ubucuruzi bwo gushyingura abantu, nyamara we abona ko uyu murimo ufite akamaro gakomeye ku buzima bw’abasigaye ku Isi.
Yagize ati: “Iyo abahungu baje gutereta abakobwa banjye, mbabwira ko mfite irimbi, kandi ibyo bigira akamaro cyane.”
Sipho Phiri asobanura ko ubucuruzi bw’amarimbi butagomba kureberwa gusa ku bijyanye no gushyingura abapfuye, ahubwo ko bugamije no gufasha abariho kubona ahantu heza ho gusabira ababo bitabye Imana, kubibuka no gukomeza kubungabunga amateka yabo.
Yavuze ko igitekerezo cyo gushinga irimbi rya Memorial Park cyaje mu rwego rwo gushyiraho ahantu hateguwe neza, hubahirije isuku n’icyubahiro, aho imiryango ishobora kujya gusura abayo yashyinguwe, kubibuka no kuzirikana abakurambere babo.
Uyu mushoramari yanagarutse ku mateka y’uyu mushinga, avuga ko nyirarume witwaga Manase Phiri yamaze imyaka 12 atishimira ubu bucuruzi, kuko yumvaga ko ari uburyo bwo kwinjiza amafaranga hifashishijwe akababaro k’abantu bapfushije.
Icyakora, Sipho avuga ko uko igihe cyagiye gihita, hari abantu bahindutse ku myumvire bari bafite ku mushinga we, cyane cyane nyuma yo kubona uburyo Memorial Park yateguwe n’uburyo ifasha imiryango gusigasira urwibutso rw’abo yatakaje.
Nubwo ashimishwa n’uko abantu bamwe batangiye kumva akamaro k’uyu mushinga, yemera ko hari imbogamizi y’ikiguzi, kuko serivisi zitangwa muri Memorial Park zihenze ku buryo hari imiryango itabasha kuzigondera.
Yavuze ko yifuza ko haboneka uburyo bwo kugabanya ibiciro kugira ngo n’imiryango ifite ubushobozi buke ibashe kubona ahantu heza ho kuruhukiriza ababo bitabye Imana.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko ikibanza cyo gushyinguramo umuntu muri Memorial Park gitangirira ku mafaranga agera ku 24.000 y’Ama-Kwacha ya Zambia (K24,000), agera kuri Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), bikaba ari ikiguzi gishobora kuba inzitizi ku miryango myinshi.
Ikindi Sipho Phiri yatangaje ni uko ikigo cye cyateguye porogaramu ya mudasobwa igamije kunoza no gushyira ku murongo ibikorwa bijyanye no gushyingura abantu.
Yavuze ko yifuza kugeza ubu buhanga ku nzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Zambia, kugira ngo harebwe uburyo bwakoreshwa mu kunoza imicungire y’amarimbi n’ibikorwa bijyanye no gushyingura.
Iyi nkuru igaragaza ko ubucuruzi bw’amarimbi bushobora kurenga igikorwa cyo gushyingura umuntu, bukaba n’uburyo bwo guha icyubahiro abitabye Imana no gufasha imiryango yabo gukomeza kubazirikana.
