Rwanda: Abantu batandukanye batawe muri yombi kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2020 abantu batandukanye mu bice by’igihugu Polisi y’u Rwanda yabafashe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Hari abafashwe barimo gucuruza inzoga mu tubari, abari bahekanye kuri Moto ari babiri ndetse n’abashoferi bari batwaye ibicuruzwa bitari ngombwa nk’imbaho.

Abenshi mu bafashwe bafatiwe mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro ubwo abapolisi bari mu kazi k’umutekano mu ijoro rya tariki ya 01 Mata mu kabari k’uwitwa Ufitemahoro Alice bahasanze abantu barimo kunywa inzoga , abo bose ndetse na nyiri akabari bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi.

Abandi bantu Batatu bafashwe bikingiraniye mu kabari barimo kunywa inzoga , bari mu kabari gaherereye mu murenge wa Gikondo nanone mu karere ka Kicukiro. Ni mugihe abandi bantu umunani bafatiwe mu murenge wa Masaka muri Kicukiro mu kabari k’uwitwa Mwamini Oscar.

Mu karere ka Gasabo abantu batanu bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Mujawayezu Annonciata, uyu akaba yari yarimuriye akabari ke mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo. Uretse mu mujyi wa Kigali, no mu karere ka Kayonza ndetse no mu karere ka Nyaruguru hagiye hafatirwa abantu barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu karere ka Ruhango abapolisi bahafatiye abamotari babiri bahetse abantu kuri za moto nyamara bitemewe, imodoka ebyiri nazo zafatiwe mu murenge wa Konombe mu karere ka Kicukiro no mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, izi modoka zari zipakiyemo ibiti n’imbaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kugira inama abantu kubahiriza amabwiriza yashizweho kandi bakayubahiriza bumva neza impamvu yabyo batabanje kubihatirwa.

Yagize ati “Amabwiriza ya Leta arasobanutse kandi arumvikana niyo mpamvu agomba kubahirizwa uko yatanzwe, utubari twose tugomba kuba dufunze kugeza igihe hasohotse andi mabwiriza yo kudufungura. Ariko ibyo ntibivuze ko noneho uwari ufite akabari akimurira mu rugo iwe, ntabwo byemewe bizaba ari ukwica amategeko kandi uzabifatirwamo azabihanirwa.”

Yakomeje yibutsa abantu ko amabwiriza yemerera gusa abacuruza serivisi za ngombwa nk’amasoko n’amaduka acuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, amabanki ndetse n’abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko abafatiwe mu bikorwa by’ingendo zitari ngombwa basobanuriwe impamvu bagomba kuguma mu ngo keretse abagiye mu ngendo ziri ngombwa.

@igicumbinews.co.rw