Rwanda: Abandi bantu 6 banduye Coronavirus

Kuri iki Cyumweru, mu Rwanda habonetse abantu batandatu banduye Coronavirus mu bipimo 1160 byafashwe, mu gihe hari abandi barwayi barindwi bakize.

Ibi byatumye umubare w’abanduye iki cyorezo mu gihugu ugera ku 126 barimo 25 bamaze gukira.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri iki Cyumweru rivuga ko mu ’bamaze gusezererwa harimo barindwi bakize mu masaha 24 ashize.’

Rikomeza rigaragaza ko abarwayi bashya babonetse kuri uyu wa 12 Mata 2020, ari “abantu batandatu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’’

Minisante ivuga ko “Aba bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima. Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa, ndetse abenshi ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza, kandi nta n’umwe urembye.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kwitwararika, ndetse nk’uko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, abantu bose basabwa kuguma mu ngo, gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw