Coronavirus: Minisiteri w’intebe w’Ubwongereza yavuye mu bitaro

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson amaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo kuvurwa coronavirus, nkuko ibiro bye bya Downing Street bibitangaza.

Byongeyeho ko atazahita asubira ku kazi ako kanya.

Bwana Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yari yajyanwe ku bitaro bya St Thomas’ byo mu murwa mukuru London ku cyumweru gishize.

Hari hashize iminsi 10 bamusanzemo coronavirus.

Yamaze amajoro atatu mu gice kivurirwamo indembe muri ibyo bitaro, mbere yuko abisubiramo ku wa kane.

Ibiro bye bya Downing Street byavuze ko Bwana Johnson agiye gukomeza koroherwa ari mu rugo iwe.

Byatangaje biti: “Ku nama y’itsinda ry’abaganga be, Minisitiri w’intebe ntabwo azahita asubira ku kazi”.

“Arifuza gushimira buri muntu wese ukora mu bitaro bya St Thomas’ ku kuntu yitaweho neza cyane”.

“Yifatanyije n’abarwaye iyi ndwara”.

Umukunzi we Carrie Symonds, witegura kubyara, yanditse kuri Twitter ati:

“Reka nshimire na buri muntu wese wohereje ubutumwa bwo kutwihanganisha. Uyu munsi ndumva ndi umunyamahirwe cyane”.

“Hari ibihe byageze mu cyumweru gishize byari byijimye cyane mu by’ukuri. Umutima wanjye wifatanyije n’abari mu bibazo nk’ibyo, bahangayikiye abo bakunda”.

“Sinabona uko nshimira bikwiye intyoza yacu NHS [urwego rw’ubuvuzi mu Bwongereza]. Abakozi bo mu bitaro bya St Thomas’ barakoze bitangaje”.

“Ntabwo nzigera na rimwe, na rimwe nshobora kubona uko mbishyura ineza yanyu kandi sinzigera ncogora mu kubashimira”.

Madamu Symonds, witegura kubyara mu mezi abiri ari imbere, amaze igihe yarishyize mu kato afite ibimenyetso bisa nk’ibya coronavirus, ariko ntarayipimwa.

Liz Truss, umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi w’Ubwongereza, yanditse kuri Twitter ati:

“Nejejwe no kumva ko Minisitiri w’intebe yasezerewe mu bitaro ubu akaba ari gutora agatege”.

Boris Johnson na Carrie Symonds Umukunzi wa Misitiri w’intebe, Carrie Symonds, yishyize mu kato kubera ibimenyetso yari afite

 

Dominic Raab, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, ubu ni we uyoboye leta by’agateganyo.

Amakuru avuga ko abajyanama ba Bwana Johnson bavuga ko ashobora kumara ukwezi atarongera gusubira ku kazi.

Stanley Johnson, se wa Bwana Johnson, yasabye umuhungu we “gufata igihe” akabanza akoroherwa neza.

@igicumbinews.co.rw