Rusizi: Polisi yafashe ibintu byinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe ibinzigo 250 by’insinga z’amashanyarazi n’amakarito 3 y’inzoga za likeri (liquor) byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC). Ibi bicuruzwa byafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira, bifatirwa mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu. Insinga z’amashanyarazi zari zahishwe mu mifuka irindwi ndetse n’izo nzoga za likeri (Liquor).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP)  Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko biriya bintu byateshejwe abantu batandatu barimo kugerageza kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe (Panya).

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bari bwinjize mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu bavuye muri Congo. Ahagana saa saba z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi ndetse n’abo mu ishami rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU) bafatanyaga igikorwa cyo gufata abo bacuruzi ba magendu gusa bahise bacika bata ibyo bari bafite.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya bacuruzi ba magendu bari bagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyekongo.

Yagize ati  “Hari itsinda ry’abanyekongo babizanye banyuze mu mugezi wa Rusizi babishyikiriza abanyarwanda batandatu, bahurira mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu. Bari muri ibyo bikorwa nibwo bikanze abapolisi bajugunya bya bicuruzwa bariruka barabita.”

CIP Karekezi avuga ko bariya bantu batandatu bari bahawe akazi ko kubyikorera bakabijyana ahantu hataramenyekana. Kuri ubu Polisi ifatanyije n’izindi nzego barimo gushakisha nyiri biriya bicuruzwa byafashwe,  mu gihe byo byabaye bifatiriwe.

Inzoga za likeri, imyenda ya caguwa, amata y’ifu n’ibindi biribwa bikunze gufatwa byinjizwa mu Rwanda binyuze mu turere twegereye imipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane banyura mu Karere ka Rusizi na Rubavu.

@igicumbinews.co.rw