Rubavu: Polisi yarashe imodoka yari itwaye magendu

Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere harasiwe imodoka yari ipakiye amabaro y’imyenda 11, uwari uyitwaye akaba ntacyo yabaye kuko imodoka yarashwe amapine.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo uwari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota yahagaritswe na Polisi ubwo yari igeze mu Rugerero yanga guhagarara, irakomeza igeze kuri Pfunda ikata yerekeza mu Karere ka Rutsiro iraswa na Polisi ibona guhagarara.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco yemeje aya makuru, asaba abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Ati “Nibyo koko mu karere ka Rubavu muri iki gitondo harasiwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota, nyuma yuko yari ihagaritswe na Polisi ikanga guhagarara, iyi modoka yarashwe amapine igwa muri Rigole basanga yari yikoreye magendu, amabaro 11 y’imyenda itemerewe gucuruzwa mu Rwanda.”

Umushoferi w’iyo modoka yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.