Rayon Sports imikino yo kwishyura izayakirira kuri Stade ya Muhanga

Nyuma yuko FERWAFA isabye amakipe yo mu Rwanda yakirira imikino kuri Stade Regional ya Kigali I Nyamirambo gushaka ahandi akinira mu gihe cy’amezi 2 kugirango ivugururwe. Kuri ubu Rayon Sports yemerewe gukinira kuri Stade ya Muhanga.

Ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Tariki ya 03 Mutarama 2023, ibusaba kujya yakirira imikino yayo kuri Stade ya Muhanga, na bwo busubiza ko ubusabe bwabo bwemewe.

Ibaruwa Umunyakuru wa Igicumbi News afitiye kopi yanditswe n’Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 06 Mutarama 2023, ivuga ko ikipe ya Rayon Sports yemerewe ikibuga ariko hakaba hari ibyo nayo isabwa kubahiriza.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, yasubije ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports. Agira ati: “Nejejwe no kukwandikira nkumenyesha ko muhawe uburenganzira bwo kuzakoresha stade ya Muhanga, usibye ku matariki ya 20 na 21 Mutarama 2023 kuko hazaberamo ibindi bikorwa.”

Ikipe ya Rayon Sports kandi yasabwe gutanga amafaranga ibihumbi 150 Frw uko igiye gukorera kuri stade ya Muhanga ndetse Rayon Sports ikazajya ibanza kumenyesha FERWAFA kugirango hatazabaho guhuza n’andi makipe azajya akoresha iyi stade arimo AS Muhanga na Winners.

Rayon Sports ije yiyongera ku ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Police FC zirimo guhanganira igikombe cya shampiyona nazo zizajya zakirira imikino yazo kuri stade ya Muhanga.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, biteganyijwe ko izasubukurwa mu mpera za Mutarama 2023.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: