Gicumbi-Kaniga: Abariye inyama z’inka babeshywa ko yavunitse zabagarutse

Hari abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bavuga ko  baherutse kurya inyama z’inka ubu zikaba ziri kubagiraho ingaruka ku buryo bamwe bakiri kujya kwa muganga.

 Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Mulindi  bavuga ko kuwa Kabiri  hari mugenzi wabo wabahamagaye ababwira ko inka ye yavunitse , maze  bayigura ku bwinshi ku buryo n’abari badafite amafaranga ngo yabakopaga.



Umwe mu baturage bari gukora  ku mudugudu w’icyitegerezo wa Kaniga,  yabwiye Igicumbi News  ko  nta mafaranga yari afite ariko nyir’inka yemeye kumukopa ageze mu rugo amaze kuzirya atangira kumererwa nabi.

Ati: namaze kuzirya mu nda hose haka umuriro, umubiri wose ucika intege n’umutwe urandya . Nagiye kwa muganga bampa imiti gusa  ntabwo ndakira  kandi  hari n’ abandi bakiri kujya kwa muganga.

Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko batitaye ku kumenya niba izo  nyama zarapimwe cyangwa bitarakozwe.



Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagari  ka Mulindi Habimana Emmanuel,  avuga ko nabo  amakuru y’inyama zaguye nabi abaturage  bayamenye bayabwiwe n’abari kubaka umudugudu w’ikitegerezo.  

“Ati:nakurikiranye numva ko hari umugabo  bivugwa ko yabaze inka  inyama zayo zigira ingaruka ku baturage ariko ntituzi  koko niba ariyo yateje ikibazo gusa hari abari kubikurikirana.”

 Bamwe mu baturage  izo nyama zagizeho ingaruka bavuga ko batazongera kurya inyama z’itungo batiboneye ripimwa.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: