Radio yo mu Bwongereza yibeshye itangaza ko umwami Charles III yatanze
Radiyo yo mu Bwongereza izwi nka Radio Caroline yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma yo gukora ikosa rikomeye ryatumye itangaza amakuru avuga ko Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yitabye Imana(Yatanze), kandi akiri muzima.
Iri kosa ryabaye ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, ubwo uburyo bw’ihutirwa bukoreshwa n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza mu gihe habaye urupfu rw’Umwami cyangwa Umwamikazi bwahuraga n’ikibazo cya mudasobwa, bigatuma radiyo itangaza ubutumwa bwibeshya ko umwami yapfuye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, umuyobozi wa Radio Caroline, Peter Moore, yavuze ko icyo kibazo cyatewe n’ikoranabuhanga ryakoze nabi kuri sitidiyo nkuru y’iyo radiyo.
Yasobanuye ko uburyo bwo gutangaza urupfu rw’umwami cyangwa umwamikazi bwari bwarateguwe mu rwego rwo kwitegura ibihe nk’ibyo, ariko ko bwakoreshejwe mu buryo butunguranye kandi bidakwiye.
Ati: “Turasaba imbabazi Nyiricyubahiro Umwami ndetse n’abakurikira radiyo yacu ku bw’icyo kibazo cyateje impungenge.”
Nyuma y’itangazwa ry’ayo makuru atari yo, Radio Caroline yahise ihagarika ibiganiro byayo mu gihe gito, nk’uko bisanzwe bikorwa iyo habaye urupfu rw’umwami. Icyakora, abayobozi bayo bahise bamenya ikibazo, bongera gusubizaho ibiganiro banasobanura ibyabaye.
Iyi radiyo yashinzwe mu 1964, ikaba imwe muri radiyo zizwi cyane mu mateka y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza. Yumvwa no mu bindi bihugu birimo u Bubiligi n’u Buholandi, ndetse ikanaboneka kuri internet ku isi yose.
Mu gihe ayo makuru y’ibihuha yatangazwaga, Umwami Charles III n’umugore we, Camilla, bari mu ruzinduko mu mujyi wa Belfast muri Ireland y’Amajyaruguru.
Abo bombi bari bitabiriye ibirori by’umuco byabereye ahitwa Thompson Dock, ahantu amateka agaragaza ko ubwato bwa Titanic bwigeze guhagarara mbere y’urugendo rwabwo rwa mbere.
Nk’uko Buckingham Palace yabitangaje, Umwami n’Umwamikazi bahuye n’abahanzi ndetse n’abategura iserukiramuco rikomeye ry’umuziki gakondo wa Ireland rizwi nka Fleadh Cheoil na hÉireann, riteganyijwe kuba muri Kanama uyu mwaka.
Bananasuye kandi uruganda rwa Titanic Distillers, aho beretswe uburyo hakorwa whiskey yo muri Ireland ndetse baganirizwa ku mateka y’iyo nganda.
Mu bindi bikorwa byaranze urwo ruzinduko, Umwami Charles III yanasuye umuryango ufasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’akazi ko mu rwego rwa digitale.
Nyuma yaho, Umwami n’Umwamikazi bakiriye abayobozi bakuru ba Ireland y’Amajyaruguru barimo Minisitiri w’Intebe n’umwungirije, babonaniye mu ngoro ya Hillsborough Castle iri hafi ya Belfast.
Iri kosa rya Radio Caroline ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibajije uburyo amakuru nk’ayo ashobora kujya hanze atabanje kugenzurwa neza, cyane cyane iyo areba umuntu ukomeye nk’Umwami w’u Bwongereza.
