Perezida Petero Nkurunziza yapfuye

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko bimaze gutangazwa na Guverinoma y’u Burundi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.

Pierre Nkurunziza, yari yakiriwe mu Bitaro bya Karus guhera ku Cyumweru, aho ubuzima bwe bwari mu kaga nk’uko amakuru yizewe agera ku rubuga SOS Medias Burundi runemeza ko n’umuryango we wugarijwe n’indwara avuga.

Ibi bitaro bya Karusi byakiriye Perezida Nkurunziza byatangiye imirimo yabyo mu 2014 bikaba ari ibitaro bizwiho ubushobozi.

Naho undi mu bagize Guverinoma y’u Burundi utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yari yatangaje ko Nkurunziza yoherejwe muri ibi bitaro nyuma yo kugira ikibazo ariko ubuzima bwe butari mu kaga.

Yagize ati: “Hari ibanga rikomeye kuri iyi ngingo muri guverinoma. Ariko, nabizeza ko ubuzima bwe butameze nabi. Ko ubuzima bwe butari mu kaga. Kuri icyo nizeye neza icyo mbabwira.”

 

Burundi Government

@BurundiGov

URGENT: Le Gouvernement de la République du Burundi annonce avec une très grande tristesse le décès inopiné de Son Excellence Pierre Nkurunziza, Président de la République du Burundi, survenu à l’Hôpital du Cinquantenaire de Karusi suite à un arrêt cardiaque ce 8 juin 2020.

View image on TwitterView image on Twitter
853 people are talking about this

Amakuru akomeza gushyirwa ahagaragara aravuga ko kuri uyu wa Mbere itsinda ry’abaganga bane ryageze ahaherereye ibi bitaro riturutse I Bujumbura.

Ni itsinda ryari rigizwe n’abaganga babiri baturutse muri bitaro byigenga bizwi nka Kira Hospital, impuguke gusubiza mu buzima umuntu wasaga nk’upfuye (spécialiste en réanimation de) yaturutse mu Bitaro byitiriwe Umwami Khaled n’impuguke mu ndwara zifata mu mara wavuye mu Kigi cy’Igihugu gishinzwe ubuvuzi rusange, INSP.

Umuryango waba wugarijwe na Coronavirus?

Amakuru arakomeza avuga ko hari abandi bantu bo mu muryango wa Perezida Nkurunziza barwaye, bashobora kuba barafashwe na Coronavirus. Umwe mu begereye uyu muryango ati: “Mama wa perezida amerewe nabi cyane. Ari mu Bitaro bya Ngonzi. Mushiki we nawe ararwaye.”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, umuganga mukuru w’Ibitaro bya Ngozi akaba yarahamagawe ngo ajyane ibyuma bitanga umwuka (Bombonnes) ahitwa Buye, ahatuye umuryango wa Nkurunziza. Uyu ngo akaba yaratunguwe no guhabwa ayo mabwiriza mu gihe nyina wa Nkurunziza arimo gukurikiranwa I Ngozi nk’uko umwe mu babikurikiranira hafi yabitangaje.

Nkurunziza yaherukaga kugaragara mu ruhame kuwa Gatandatu ubwo yari aha hantu hitwa Buye aho yari yitabiriye amarushanwa ya Volleyball yamwitiriwe.

Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.

Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.

Amwe mu mateka ya Perezida Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.

Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.

Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).

Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.

Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.

Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.

Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.

Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.

Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.

Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.

@igicumbinews.co.rw