Perezida Museveni yambitse umumotari umudali kubera igikorwa cy’Ubutwali yakoze

Perezida Yoweri Museveni yambitse umudali umumotari Abdul Katabaazi wakoze igikorwa cy’ubutwali ubwo ku cyumweru Tariki 25 Gashyantare 2024 yataga muri yombi abicanyi bari bamaze kwivugana Eng Daniel Bbosa akabashyikiriza polisi.

Uyu mudali witiriwe Nalubaale ubusanzwe utangwa na Perezida wa Repebulika ya Uganda, ugahabwa abantu bose b’abasivile bakoze ibikorwa biteza imbere igihugu nkuko biri mu ngingo ya gatatu mu itegeko rigena Intwali z’igihugu ryatowe muri 2001.

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 04 Werurwe 2024, ubwo Perezida Museveni yari arangije kuyobora inama y’Abaminisitiri iba buri cyumweru, we na Madamu we Janet Museveni n’abandi banyacyubahiro yahaye umudali Kataabazi arangije aramushimira. Ati: “Ndashaka kugushimira, wakoze igikorwa cy’uburwali. Ubu wabaye indwanyi nkanjye”.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author