Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba

Kuri uyu wa mbere Tariki 08 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. José Ángel Portal Miranda, Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika ya Cuba n’intumwa ayoboye bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye busanzweho cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.

Cuba ni igihugu cya 13 ku isi gifite ubuvuzi n’abaganga bateye imbere. Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe abatutsi yavuze abaganga ba Cuba bafashije cyane u Rwanda muri serivisi z’ubuzima ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari ikirangira.

@igicumbinews.co.rw 




About The Author