Habiyambere Emmanuel wamenyekanye nka Mudidi muri Filime Menya Wirinde yahawe amasakaramentu mu ibanga rikomeye

Amafoto yageze kuri Igicumbi News agaragaza Mudidi arimo kubatizwa

Habiyambere Emmanuel wamenyekanye nka Mudidi muri filime Menya Wirinde igaruka ku kwigisha k’ubuzima bw’imyororokere, akaba ari n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi, yahawe amasakaramentu arimo iryo kubatizwa, ukarisitiya ndetse aranakomezwa muri Kiliziya Gatorika.

Ni amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu bitabiriye ibi birori wavuze ko byari biryoheye ijisho nubwo Mudidi we yahakanye ayo makuru avuga ko atari yo nawe arimo kugenda abyumvana abantu. 

Yagize ati: “Rwose najye nakomeje kubyumvana abantu benshi gutyo babimbaza   rwose nta masakaramentu  nahawe kuko nayahawe nkiri umwana.”

Ni mu gihe uyu musore usanzwe ufite Impano yo gukina Filime arimo gutegura ubukwe aho Tariki ya 22 Nyakanga 2023 azasaba akanakwa Ingabire Solange(Soso) bamaze igihe bakundana naho Tariki ya 29 Nyakanga 2023 azasezerana imbere y’Imana kuri Paroisse Catholique Cathédrale ya Byumba.

Mudidi ari kumwe n’umukunzi we Soso ubwo yari amaze kumwambika impeta y’urudashira(Photo:Courtesy)

Emmanuel Habiyambere yamenyekanye cyane ubwo we na Oreste Hafashimana, mu kwezi kwa Gatatu muri 2021 batsindiye Miliyoni 10 Frw, babikesha umushinga bari bateguye witwa Menya Wirinde, wo gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru y’imyororokere. Ari naho bahereye bashyira imbaraga muri Filime ibigarukaho.

Ayo marushanwa yitwaga Innovation Accelerator(iaccelerator), yari yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo.

Habiyambere Emmanuel, ubusanzwe avuka mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bwisige, yize ubuvuzi rusange (General nursing), Muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ryahoze rikorera I Byumba.

Yakoze imyaka 4 mu bitaro bivura abarwaye Kanseri bya Buturo(Butaro Cancer Center of Excellence, kuri ubu ayobora Ikigo Nderabuzima cya Gisiza mbere y’aho yakoraga muri Bably Health Rwanda.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: