Muhanga: Ishuri ririmo gutera ubwoba ababyeyi ngo bishyure ibihumbi 55 Frw ababyanga abana babo bakirukanwa burundu

Ababyeyi barerera mu Ishuri ribanza rya ‘Ahazaza Independent School’ riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwaryo bwabandikiye bubasaba gutanga amafaranga yo guhemba abarimu muri ibi bihe bya Coronavirus, kandi abanyeshuri batari ku ishuri.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’iryo shuri ryigenga bwandikiye ababyeyi kuri iki Cyumweru ivuga ko uzarenza tariki ya 30 Kamena 2020 atarishyura, umwana we azakurwa ku rutonde rw’abanyeshuri bahiga.

Iyo baruwa imenyesha ababyeyi ko bagomba kwishyura igice cy’amafaranga y’ishuri kugira ngo ahembwe abarimu kandi ko ayo atazabarwa nk’amafaranga y’ishuri muri Nzeri ubwo amashuri azaba yongeye gufungura imiryango.

Umwe mu babyeyi baharerera yabwiye IGIHE ko batumva impamvu barimo gusabwa gutanga ayo mafaranga ku ngufu bityo bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakurikirana icyo kibazo.

Ati “Ayo mafaranga ntituzi impamvu barimo kuyadusaba ku ngufu badutera n’ubwoba ngo bazirukana abana bacu burundu. Bari kwitwaza ko abarimu hari imyitozo boherereza abana kuri WhatsApp ngo none tugomba kubishyura. Ni imyanzuro umuyobozi w’ishuri yifatiye tutabyemeranyijeho. Turasaba akarere ko kabikurikirana kuko biraduhangayikishije.”

Undi mubyeyi na we yavuze ko kubishyuza amafaranga babatera ubwoba bidakwiye muri iki gihe.

Ati “Bari kudusaba ibihumbi 55 Frw ngo tugomba kuyatanga bitaba ibyo abana bacu bagakurwa ku rutonde rw’iryo shuri. Ibyo urumva ko ari iterabwoba. Twebwe rwose twabuze icyo dukora ni ugutabaza ubuyobozi.”

Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera muri Ahazaza Independent School, Ndicunguye Janvier, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo kwishyuza ababyeyi ayo mafaranga cyafashwe n’umuyobozi w’ishuri wenyine batabyemeranyijeho.

Ati “Ni umuyobozi w’ishuri wafashe kiriya cyemezo twebwe nka komite y’ababyeyi twaracyanze. We yavuze ko bagomba gutanga ayo mafaranga bitaba ibyo ishuri akarifunga cyangwa akazongeza amafaranga y’ishuri umwaka utaha.”

Akomeza avuga ko bo nka komite y’ababyeyi bari bahisemo ko baganiriza ababyeyi bakishakamo ubushobozi uko buri wese yifite bagateranya amafaranga make yo guha abarimu basigaye kuko abenshi bamaze gusesa amasezerano bafitanye n’ishuri.

Ndicunguye avuga ko nka Komite y’ababyeyi bahise bafata umwanzuro wo kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kugira ngo buze kubafasha gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Umuyobozi w’Akarere twavuganye arambwira ngo ejo nzajye kumureba ndi kumwe na Komite y’Ababyeyi ngo tubiganireho.”

Umuyobozi w’ishuri Ahazaza Independent School, Raina Luff, yavuze ko yafashe uwo mwanzuro bitewe n’uko hari bamwe mu babyeyi batarangije kwishyura amafaranga y’igihembwe cya mbere bigatuma abura ayo ahemba abarimu.

Avuga ko ayo mafaranga ababyeyi basigayemo arenga miliyoni ebyiri, bityo we akaba yumva ko bose bagomba gufatanya kuyishyura ikibazo kikava mu nzira.

Raina yavuze ko amafaranga ari gusabwa ababyeyi atazaherwaho mu kwishyura ubwo amashuri azaba yongeye gufungura imiryango muri Nzeri 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana bakagishakira igisubizo bafatanyije.

Ahazaza Independent School ni ishuri ryigamo abana barenga 220 rikaba rifite abarimu bagera kuri 20.

 

Ibaruwa ubuyobozi bwa Ahazaza Independent School bwandikiye ababyeyi baharerera bubasaba gutanga amafaranga bitaba ibyo abana babo bagakurwa ku rutonde rw’abemerewe kuhiga

 

Source:IGIHE
@igicumbinews.co.rw