Minisiteri y’Uburezi yahagaritse burundu Kaminuza ya Kibungo

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse burundu Kaminuza ya Kibungo “UNIK”, yahoze yitwa INATEK, kubera kubera ibibazo binyuranye byari biyirimo byatumaga idatanga uburezi bufite ireme.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, iyo Kaminuza ifunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) n’inama zitandukanye zashyiriweho gukurikirana ko iyo kaminuza yubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yasabwaga kunoza.

Nyuma y’aho bigaragariye ko iyo kaminuza yakomeje kunanirwa  kubahiriza imyanzuro yumvikanyweho, Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo guhagarika imikorere yayo mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020.

Abayobozi bwa UNIK/INATEK basabwe kwishyura ibirarane bafitiye abanyeshuri haba mu rwego rw’amasomo cyangwa urw’imari bukanabafasha kubona izindi kaminuza zibakira, bakaba banasabwa gukorana bya hafi na HEC mu gutegura inama zigenewe abanyeshuri kugira ngo basobanurirwe byimbitse umwanzuro wafashwe.

Abayobozi kandi bagomba gukemura ibindi bibazo byose bafitanye n’abakozi cyangwa abanyeshuri, ku bakozi bafitanye amasezerano bakayasesa mu buryo bwubahirije amategeko, hanyuma bagatanga raporo kuri Minisiteri y’Uburezi bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.

@igicumbinews.co.rw