Miliyoni 43 z’abaturage bafite ikibazo cy’ubuhumyi

kuri uyu wa mbere Tariki ya 11 Ukwakira 2021, hatangijwe icyumweru ngaruka mwaka cyahariwe kwirinda ubuhumyi, ni igikorwa cyabereye muri kaminuza y u Rwanda ishami rya Huye kikaba kiri gukorwa n’ibitaro bya kaminuza y”u Rwanda (CHUB).

KADARI Aime Brigite, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’ubuvuzi rusange umwe mu basuzumwe amaso avuga ko bishimiye kuba baregerejwe iki gikorwa ku buntu.

Yagize ati: “Nishimiye iki gikorwa kuko hari igihe wajyaga kwivuza kwa muganga ugasanga utonze umurongo ariko kuba badusanze hano mu kigo ni iby’agaciro gakomeye”.

Ibi abihuza na mugenzi we Jean Pierre GATONO, wiga mu mwaka wa mbere mu ishuri ry’ibarurishamibare aho nawe avuga ko ari iby’agaciro kuba baratekerejweho kuza kubasuzuma.

Yagize ati: “Twishimiye iki gikorwa twateguriwe n’ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB) cyo kuza kudusuzuma amaso kuko n’ iby’ingenzi bizadufasha kumenya uko amaso yacu ahagaze dore ko bari kudusuzuma batugira inama yuko twafata neza amaso yacu”.

Abanyarwa barakangurirwa kwirinda ubuhumyi, bisuzumisha amaso hakiri kare kugira ngo uwasanga afite uburwayi bw’amaso avurwe hakiri kare bityo bimurinde ubumuga bw’amaso.

Dr Mukamana, inzobere mu buvuzi bw’ amaso ku bitaro bya CHUB, yavuze ko abantu batagakwiye kugira ibyo bashyira mu maso yabo bivura mu rwego rwo kurinda amaso yabo kwangirika.

Yagize ati: “Abantu ntibagakwiye kwivura amaso mu gihe bumva bayarwaye ahubwo bagakwiye kugana ibitaro kugira ngo batayonona”.

Dr NGARAMBE Christian, umuyobozi w’ agateganyo w’ibitaro bya kaminuza y’ u Rwanda (CHUB), yavuze ko umuntu wese ufite ikibazo cy’ amaso atagakwiye kuzuyaza kugana ibitaro bikamufasha.

Yagize ati: “Turakangurira abanyarwanda babona ko uboshobozi bwo kureba bugenda bugabanuka bakwegera ibigo nderabuzima kugira ngo abashe kubonana n’abaganga barebera ubuvuzi bw’amaso kugira ngo babagire inama cyangwa se abe yavurwa”.

Ni ubukangurambaga buzamara igihe cy’ icyumweru bubera muri kaminuza y’ u Rwanda aho Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti “kwita no gukunda amaso yawe”.

Nkuko Dr NGARAMBE Christian, yabitangaje yavuze ko muri miliyari 7.9 zituye isi abasaga milioni 43 bafite ikibazo cy’ ubuhumyi,naho abasaga milioni 295 bafite ikibazo cy’ amaso.

Muri abo abasaga 90% bakaba ari abo mu bihugu bikennye ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere ari naho u Rwanda ruherereye, akomeza avuga ko 80 % by’ibibazo byo gutuma batabona bishobora kuvuwa bigakira.

Ivan Damascene IRADUKUNDA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: