Musanze: Itorero A.E.B.R ryashinze ishuri rigamije ko urubyiruko rubyaza umusaruro amahirwe rufite.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu karere ka Musanze ashingiye ku bukerarugendo, ubuyobozi bw’itorero AEBR bwahisemo gushinga ishuri ryigisha ubukerarugendo n’ubutetsi C.B.S Kinigi (College Baptiste St Sylvestre de Kinigi, Kinigi TVT school).

Manzi Michael umwe mu banyeshuri bitegura kujya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye avuga ko ikigezweho kandi gikenewe uyu munsi ari ukwiga igikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Icyo nkeneye kwiga ni icyatuma mbyaza amahirwe ibinyegereye nkigirira akamaro nkakagirira n’igihugu, nk’ubu mu karere ka Musanze hari kuvuka amahoteli buri munsi kandi akenera abakozi bayakoramo, urumva ngomba kwiga nibura ibijyanye n’ubutetsi kugira ngo nindangiza nzabonemo akazi, ikindi muri aka karere tugendererwa na ba mukerarugendo baje gusura ibirunga n’ingagi zicumbitsemo, kwiga ubukerarugendo nta ko bisa, akarushyo kwiga mu kigo kihegereye nta byiza nka byo.”

Hakizimana Emmanuel ufite umwana wize muri C.B.S Kinigi mu myaka ine ishyize yabwiye ikinyamakuru IGICMBINEWS ko umwana we yabonye akazi mu mahanga akiva muri iki kigo.

Yagize ati: “Umwana wanjye yize muri iki kigo cy’abihayimana, yarangije umwaka wa Gatandatu ahita abona akazi muri imwe mu mahoteli y’ I  Kigali, kubera ubwenge bamubonyemo bamufasha gukomereza kwiga mu mahanga, agira amahirwe abonayo akazi.”

Rev. Niyigaba Jimmy umushumba mu itorero A.E.B.R ufite inshingano zo gukurikirana imikorere y’ishuri C.B.S Kinigi nk’umuyobozi waryo avuga ko intego y’ishuri ari uko uharangirije abashakishwa ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Twigisha ubukerarugendo n’ubuhanga mu butetsi,   muri ibyo icyo dushize imbere n’uburezi bufite ireme bushingiye kundanga gaciro za gikristo, ubundi tugafatanya n’ababyeyi mu kunoza imyigire y’abanyeshuri ku buryo umunyeshuri wese, arangiza azi icyo gukora kw’isoko ry’umurimo bimutera gushakishwa.”

College Baptiste St Sylvestre de Kinigi ni ishuri ryisumbuye riherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange, cyashinzwe mu 1998 hagamijwe kuzamura no guteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda, kugeza magingo aya gifite icyiciro rusange (Tronc_commun), ndetse no mu mashami y’ubukerarugendo (Tourism) n’ubuhanga mu butetsi ( Culinary arts) mu myaka yose.

Yanditswe na TUYISHIME