Leta ya RDC yakiriye Hértier Nzinga Luvumbu nk’Intwali

Hértier Nzinga Luvumbu yakiriwe nk’Intwali ubwo yageraga iwabo I Kinshasa, muri Repebulika  Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare 2024 agasanganirwa na Minisiteri wa Siporo Mwana Kabulo Mwana Kabulo.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 13 Gashyantare 2024 yari yahagaritswe na FERWAFA amezi 6 atagaragara mu bikorwa bya Siporo mu Rwanda kubera kuvanga umupira w’amaguru na politiki, ikipe ya Rayon Sports yakiniraga nayo igatangaza ko itandukanye na we k’ubwumvikane.

Amakuru yageze ku Igicumbi News mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu  Tariki ya 14 Gashyantare 2024, yavugaga ko Hértier Luvumbu yavuye mu Rwanda yambukiye ku mupaka wa Goma akoresheje inzira y’ubutaka yahagera agafata indege imwerekeza mu murwa mukuru Kinshasa aho yanasanze umuryango we umutegereje.

Nk’uko bigaragara ku mafoto Ageze ku kibuga cy’indege cya N’djili yahise yakirwa na Minisitiri wa Siporo wahise umukomezanya mu biro bye bakahagirira ibiganiro. Ibinyamakuru by’imbere muri RDC byegamiye kuri Leta byatangaje ko mu byo baganiriye yamushimiye ibyo yakoze mu Rwanda amubwira ko Leta izakomeza kumuba hafi.

Hari bamwe mu basesengura Politiki yo mu karere batangiye kuvuga ko ibyo Luvumbu yakoze ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona ashobora kuba yari yabitumwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa se akaba yarabikoze ku giti cye nyuma bigashimisha Leta y’iki gihugu.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: