Dr Sabin Nsanzimana wa RBC agiye kwisobanura ku makosa akurikiranyweho

Dr Sabin Nsanzimana wari Uumuyobozi Mukuru W’ikigo cy’Igihugu Gushinzwe Ubuzima ( RBC), yahagaritswe ku nshimgano ze, kubera ko haribyo agomba kubanza kubazwa.

Itangazo dukesha Ibiro bya Ministiri W’Intebe rivuga ko: “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, 5o(b), none kuwa 7 Ukuboza 2021, Dr Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gushinzwe Ubuzima (RBC), kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”.

Iri tangazo kandi rigaragara ko ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente, mu izina rya Nyakubahwa Perezika wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Dr Sabin yari yagizwe umuyobozi mukuru wa RBC, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye  mu mpera z’ukwezi kwa karindwi muri 2019, yari iyobowe na Perezida Kagame, aho yari asimbuye Dr Condo Jeanine.

Yagiye kuri uyu nwanya yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Virus itera Sida muri RBC.

Afite impamyabumenyi ihanitse mu kurwanya ibyorezo yakuye muri Kaminuza ya Basel mu ubusuwisi.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo agomba kwisobanuraho.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: