Kigali: Utubari 2 twafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza tugacuruza inzoga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego utubari nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu karere ka Kicukiro twarenze ku mabwiriza ducuruza inzoga bitemewe. Ni mugihe  Resitora  yitwa Cuppa Coffe  yafatiwemo  abakiriya baje gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi basanze abantu 14 bari mu kabari kitwa Miami Family kari mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro k’uwitwa Minani Emmanuel barimo kunywa inzoga. Ni  mugihe amabwiriza avuga ko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu kabari kitwa Cincinnati  Pub Limited k’uuwitwa Bizimana Alphier naho hafatiwe abantu 9 barimo kunywa inzoga. Ni mu gihe nyamara amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera utubari gukora, utu tubari tukaba twahise dufungwa.

Minani  Emmanuel nyiri akabari kitwa Miami Family aremera ko yarenze ku mabwiriza agacuruza inzoga bitemewe kandi n’amasaha yarenze. Yagize inama agira abakora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati   “Ndemera amakosa nakoze yo gucuruza inzoga bitemewe, byanteje igihombo kuko natanze amande kandi ndibusange ibintu byange byangiritse. Ndagira inama bagenzi banjye baba bakora nk’ibyo nakoraga  cyangwa se bafite ibitekerezo byo kubikora ko babyihorera  bakumvira amabwiriza ya Leta.”

Minani akomeza avuga ko niyo bamufungurira  azaba ahagaritse ubucuruzi bw’inzoga kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira.

Bizimana nyiri akabari kitwa Cincinnati Pub Limited nawe aremera ko kuwa Gatanu isaha ya saa kumi n’imwe n’igice yari afite abakiriya barimo kunywa inzoga inzego z’umutekano nibwo zabafashe zimubwira ko ibyo barimo bitemewe.

Ati   “Twari dufite abakiriya bamwe barimo kurya abandi barimo kunywa inzoga, twakoze amakosa. Ubutumwa natanga ni uko twakumva neza ubutumwa Leta iduha kandi tugakurikiza ibyavuzwe na Leta.”

Kuri uyu munsi wo kuwa Gatanu kandi muri resitora yitwa Cuppa Coffe  hafatiwe urubyiruko rwarimo gukora ibirori byo kwizihisa amasabukuru y’amavuko ya bagenzi babo. Hari hateraniye abantu barenze umubare wagenwe wo kwakira abagana iyi nzu kuko ubusanzwe hakira abantu batarenze 35.

Iyakaremye Innocent ashinzwe gucunga imikorere ya resitora (Manager), aremera ko yafatiwe mu cyuho yakiriye urubyiruko rwaje gukora ibirori muri iyo resitora. Abayobozi babafashe batangiye ibirori byabo.

Yagize ati  “Ku isaha ya saa cyenda haje urubyiruko rw’abantu 20 nibo nabashije kumenya ariko hari n’abandi benshi ntamenye,  baje gukoreramo ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bagenzi babo. Baraje turabakira tubaha icyo kunywa, bagitangira ibyo birori nibwo inzego z’umutekano zahageze ziradufata twese.

Iyakaremye avuga ko usibye urwo rubyiruko, muri iyo resitora  harimo abandi bantu benshi ku buryo yari yarengeje umubare w’abantu bagomba kwicaramo hubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi kuko ubundi bagomba kuba ari abantu 35.

Iyakaremye aremera amakosa yakoze agakangurira n’abandi batanga serivisi kwirinda kwishimira inyungu nyinshi bikabashora mu kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Nkurunziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yavuze ko nk’ubuyobozi  mu nzego z’ibanze bafashe ingamba zo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID.

Yagize ati   “Hari bamwe mu bantu bahawe uburenganzira bwo gukora ariko ugasanga barenze ku mabwiriza bahawe na Leta, niyo mpamvu kuva ku masibo, imidugudu kuzamura turimo gukorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ingamba twatangiye kandi ntituzadohoka.”

Nkurunziza yakomeje agaragaza ko urubyiruko arirwo rukomeje kugaragara mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza ya Leta nyamara bakaba aribo bafite ibyago byinshi byo kujya kwanduza abakuze.

Ati   “Umubare munini w’abafatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo usanga ari urubyiruko, ni mugihe kandi imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko urubyiruko ari narwo rurimo kwandura iki cyorezo. Ibi byakurura ibyago byinshi byo kuba bajya kwanduza abageze mu myaka y’izabukuru.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko habayeho igihe cyo kwigisha abantu ariko ubu igikurikiyeho ni uko abarenga ku mabwiriza bagiye gutangira kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Yagize ati  “Twagize igihe cyo kwigisha abantu, kubaha gasopo, kubandikira amande,…ariko ubu byahagaze.  Resitora tuzajya dusanga yarenze ku mabwiriza nk’iriya mwabonye mu mujyi rwa gati izajya ihita ifungwa ako kanya, utubari natwo ni uko,  cyo kimwe n’ahandi hose batanga serivisi bikagaragara ko barenze ku mabwiriza hazajya hahita habaho ingaruka z’ako kanya hahite hafungwa.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo kigihari kandi kirimo kwica abantu, ingamba zo kukirwanya ni ukubahiriza amabwiriza Leta itanga kandi nta rujijo rugomba kubaho nk’uko hari bamwe babyitwaza.

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko utubari utwo aritwo twose tutemerewe gukora kandi amabwiriza arabivuga neza.

Ati   “Utubari ntitwemerewe gukora, n’amabwiriza arabuvuga neza ko utubari twaba utwo muri resitora cyangwa muri Hoteli tutemerewe gukora. Umunsi hakozwe igenzura bagasanga utwo tubari turimo gukora ahantu hakorera utwo tubari hazahura n’ingaruka z’ako kanya, hazahita hafungwa n’ufite ubwo bucuruzi akumva ko afite uruhare rwo kurinda abaturarwanda.”

CP Kabera yavuze ko usibye abanyatubari na resitora n’undi wese uzarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 agiye kujya ahura n’ingaruka z’ako kanya.

@igicumbinews.co.rw