Kamonyi: Gitifu ushinjwa gukubita abaturage abasanze mu buriri akabatesha no gutera akabariro yahagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bwahagaritse by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel nyuma y’aho abaturage bamushinje ko ajya abakubita anabasanze mu buriri.

Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y’inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y’Akarere yahagaritse mu kazi by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati “Nibyo twamuhagaritse by’agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n’ibyo nawe avuga, mu by’ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.”

Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

@igicumbinews.co.rw