Iran n’Amerika mu mirwano ikomeye mu muhora wa Hormuz
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yatangaje ko amato atatu akomeye y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa Destroyers yanyuze neza mu muhora wa Hormuz, mu gihe avuga ko yari arimo kuraswaho n’ingabo za Iran. Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko uru rugendo rwagenze “Neza cyane” kandi rukagenda nta nkomyi ikomeye.
Trump yavuze ko nubwo ayo mato yahuye n’amasasu n’ibitero bitandukanye, nta na kimwe cyangiritse, ndetse ko abari bayarimo bose bakomeje akazi kabo nta kibazo.
Mu butumwa bwe, Trump yavuze ko ibitero byari bigizwe n’amasasu yoherejwe ku mato ya Amerika ndetse n’indege nto z’intambara (drones), ariko avuga ko ingabo ze zabashije kubihagarika vuba. Yongeyeho ko ibisasu byarashwe ku mato byahise bisenywa mu kirere, naho drones ngo zirashwanyaguzwa zigwa mu nyanja.
Trump yakomeje avuga ko ku ruhande rwa Iran, habaye igihombo gikomeye, aho yavuze ko amato mato menshi y’abarwanyi ba Iran bayasenye burundu, bamwe bakajya mu nyanja. Yanavuze ko ibyo byerekana ko Iran iri kugerageza gusimbuza ingabo zayo zo mu mazi n’amato mato mato, ashimangira ko ayo mato na yo ngo yahise atwarwa n’amazi.
Mu magambo akomeye, Trump yavuze ko Iran atari igihugu “gisanzwe”, avuga ko kiyobowe n’abantu yise “abafite ubugome n’ubusazi.” Yagarutse ku kuba Iran ishobora gukoresha intwaro kirimbuzi igihe yabona amahirwe, avuga ko Amerika itazigera ibaha uwo mwanya.
Perezida wa Amerika yanatangaje ko niba Iran idahita yemera gusinya amasezerano byihuse, Amerika izakomeza kuyikubita “ku buryo bukomeye kurushaho” mu bihe biri imbere. Yavuze ko amato atatu ya Amerika yahise asubira mu bikorwa byo gukomeza gucunga umutekano mu mazi, mu byo yise “naval blockade”, avuga ko ari nk’urukuta rukomeye rwo kurinda inyungu za Amerika.
Ku ruhande rwa Iran, amakuru aturuka mu kinyamakuru Tasnim, rizwiho kwegera cyane Umutwe w’Ingabo za IRGC, yavuze ko koko Iran yarashe kuri ayo mato y’Amerika hafi y’umuhora wa Hormuz. Icyakora, icyo kinyamakuru nticyemeje ku mugaragaro niba ayo masasu yageze kuri ayo mato cyangwa niba hari ibyahungabanye ku buryo bugaragara ku ruhande rwa Amerika.
Tasnim kandi ntiyigeze itangaza niba hari ibyangiritse ku ruhande rwa Iran, cyangwa niba hari abasirikare bahasize ubuzima, ahubwo yibanze ku kugaragaza ko Iran ngo yari mu gikorwa cyo “gukumira” no kwitabara ku byo yita ibikorwa bya Amerika mu mazi yegereye ubusugire bwayo. Ntibanavuze niba koko amato y’Amerika yambutse muri Hormuz.
Ibi bibaye mu gihe umuhora wa Hormuz ukomeje kuba ahantu hafite akamaro kanini ku isi, kuko ari ho haca igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli n’ubucuruzi mpuzamahanga. Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bibazo bishobora gutuma umutekano wo mu nyanja ugenda urushaho kuzamba, bigateza igihombo ku bukungu bw’isi.
Kugeza ubu, nta rwego mpuzamahanga ruratangaza raporo yemewe isobanura mu buryo burambuye ibyabereye muri iyo nyanja, ahubwo amakuru ari gutangwa ashingira ku byo impande zombi zitangaza, ibintu bikomeza gutuma abaturage n’abakurikirana politiki mpuzamahanga baguma mu rujijo ku by’ukuri byabaye.
Kwamamaza k’aya makuru bikomeje kugaragaza ko umubano wa Amerika na Iran ukiri mu bibazo bikomeye, kandi ko impande zombi zikomeje kugaragaza imvugo ikomeye ishobora gutuma ikibazo cyiyongera kurushaho mu gihe hatabayeho ibiganiro bifatika.
