Zambia: Imitungo myinshi y’Umunyarwanda yafatiriwe aratoroka
Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’iyezandonke muri Zambia (Drug Enforcement Commission – DEC) rwatangaje ko rwafashe imitungo itandukanye irimo amazu akodeshwa, umurima wororerwamo amatungo n’ingurube, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’uruganda ruherereye i Lusaka. Iyi mitungo ikekwa ko ifitanye isano n’iperereza rikorwa ku byaha byo kunyereza amafaranga.
DEC yavuze ko nyir’iyi mitungo ari Umunyarwanda ukekwaho kuba yarinjiye muri Zambia mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yiyitiriye impunzi y’Abanye-Congo, mu rwego rwo guhisha umwirondoro we no korohereza ibikorwa bye.
Aya makuru yatangajwe na Theresa Mawere, Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru muri DEC, mu itangazo ryemeza ko uyu muntu ukekwaho ibi byaha ubu yatorotse kandi ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Mawere yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Munyarwanda yaguze imitungo myinshi n’ibikorwa by’ubucuruzi ariko akabyiyandikishaho akoresheje imyirondoro y’impimbano, bigakekwa ko yari agamije guhisha inkomoko y’amafaranga yakoresheje no kwica amategeko agenga ubucuruzi n’imari.
DEC yavuze ko mu bikorwa byo gushakisha no kugenzura yakoze ku bufatanye n’izindi nzego, hagaragaye ibimenyetso by’uko uyu muntu yari afite imitungo n’imodoka ziri ku mazina atandukanye, bikekwa ko ari uburyo bwo kwihisha no koroshya ibikorwa by’iyezandonke.
Mu byafashwe harimo imodoka eshatu, zirimo Toyota Allion ifite pulake BAZ 9451, Toyota Probox ifite pulake BLB 9986B, ndetse na Toyota Hiace ifite pulake BAP 7951.
DEC yanatangaje ko yafashe kandi boarding houses (amazu akodeshwa), umurima urimo amatungo n’ingurube, ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, ndetse n’uruganda ruherereye mu gace ka Mungule muri Lusaka. Uru rwego ruvuga ko iyi mitungo yose ifitanye isano n’uyu Munyarwanda ukekwaho ibyaha by’imari.
Itangazo rya DEC rikomeza rivuga ko hafunguwe igikorwa cyo kumushakisha ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera. Kugeza ubu, uyu muntu aracyari mu bwihisho.
Mawere yavuze kandi ko abagize umuryango w’uyu ukekwaho icyaha basanzwe muri Zambia mu buryo butemewe n’amategeko, na bo bafashwe. Nyuma yo kubisuzuma, ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka ryatanze itegeko ryo kubirukana mu gihugu, maze barirukanwa ku buryo bwemewe.
DEC yavuze ko gufata iyi mitungo biri mu mugambi mugari wo kwambura abakekwaho ibyaha umusaruro w’ibikorwa byabo, no gutegura inzira yo gusubiza imitungo abayifitiye uburenganzira, mu gihe byakemezwa n’amategeko n’inkiko.
Theresa Mawere yashimangiye ko DEC ikomeje kurwanya ibyaha by’iyezandonke n’uburiganya mu by’imari, avuga ko uru rwego rwiyemeje kurinda ubukungu bwa Zambia n’ubusugire bw’amategeko.
Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru ku mitungo bakeka ko ishobora kuba yarabonetse mu buryo butemewe, kugira ngo inzego z’umutekano zibashe kuyikurikirana no gukumira ibyaha by’imari bikomeje kwiyongera.
