Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 24

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba Igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 23 aho Rufonsi yahuye nuruva gusenya ubwo yashakaga gukubita Cyusa maze Cyusa na Mutesi bamuteraniraho baramukubita karahava,ubu tugiye kubagezaho igice cya 24.

Mutesi akomeje gushaka ibimenyetso bizatuma gutandukana na Rufonsi bitamugora nyamara Rufonsi nawe yarabimenye arigushaka uburyo bwose Mutesi atabona ibimenyetso yanabibona akabibona Muvumba atacyibaho.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 24.

Rufonsi arimo kuganira na basore bagenzi be bamubaza aho ubukwe bwe bugeze ngo babe bategura intwererano Niko kubabwira ibyamubayeho byose ,abo basore bamugira inama yo kujya gusaba imbabazi Cyusa kugirango atazajya kumurega ko yamuteye inda ugasanga Mutesi arabimenye bikabicira ubukwe ,Rufonsi aba yaritaye mu matwi nubwo ntacyo byari kumara kuko Mutesi yarangije kubimenya.

Bucyeye ubwo byari ku cyumweru Rufonsi aba ahamagaye Cyusa amubwira ko amushaka aribujye kumusura,Cyusa amubwira ko ntakibazo ,Rufonsi arajyenda amusaba imbabazi Cyusa arazimuha ariko amubwira ko Mutesi yarangije kubimenya ,Rufonsi akibyumva aba abwiye Cyusa ati:”Eeeeeee,ugatinyuka ukabwira Mutesi amabanga yacu ntanisoni? ,ubu hanzaha nabaye umutesi w’inka kwa Cyusa? ,uzagende Mutesi abigufashemo ntuzanjyere imbere reka nanitahire”.

Cyusa asigara yumiwe ahita ahamagara Mutesi amubwira ibimubayeho Mutesi amubwira ko niba ariko bimeze agomba kuzatangira hakiri Kare akabimenyesha ubuyobozi,Cyusa aba atangiye kujya mu buyobozi dore ko inda yari maze kugira amezi atandatu,ubuyobozi buhamagaye Rufonsi atangira kugira ubwoba Niko guhita ahamagara Cyusa aramubaza ati:”Ibintu wankoreye Koko ni ibiki byo kujya kundega?”.Cyusa aramusubiza ati:”None ko ari wowe wabiteye hari gahunda yabyo narimfite?,ihangane ntakundi!”.

Rufonsi ahita amusaba ati:”Sawa gusa nyine uzambabarire Mutesi ntazamenye ko twaburanye”. Cyusa ahita amushwishwiriza ati:”Yooooo,wihangane kuko yarangije kubimenya pe gusa ntacyo bitwaye”.Rufonsi yungamo ati:”ariko ubwo wabaye Ute? ,ni gute Mutesi ahora amenya ibyacu byose? ,Iqcyo nkubwiye cyo mushobora kuzambona!”.

Rufonsi akomeza kubura uburyo yabiburizamo ngo azagaragare nk’umwere azaguhura na shefu w’umudugudu amuha hamagara imumenyesha ko agomba kwitaba ku kagari ,Rufonsi akibona ko ari urubanza rwa Cyusa ahita ayicira imbere ya shefu w’umudugudu amujugunyira uduce twayo anivovota cyane shefu w’umudugudu amubwira ko ibintu akoze bizamugiraho ingaruka .

Rufonsi ko akomeje kunangira umutima aho ntiyaba agiye gutuma Mutesi abona aho akura ibimenyetso ?ni aho ubutaha mugice cya 25.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw