Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 23

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 22 aho Rufonsi yumvise amakuru ko Mutesi yongeye akuzura na Muvumba maze Rufonsi ahita apanga gutanga amafaranga bakagonga Muvumba,ubu tugiye kubagezaho igice cya 23.

Rufonsi uwo yahaye amafaranga ngo azagonge muvumba yabyanze gusa amuha ikamyo ngo azabyikorere ,igihe Rufonsi ahagaze ku muhanda ari kujya kugura mituyu aba ahuye na Mutesi Ari kumwe na Cyusa bari kugendana bisanzwe kuko bari bahuriye mu nzira ,akibabona agirango niwe bari kuganiraho,baraza baramusuhuza ariko abasuhuzanya isoni bahita bamubaza amakuru barikomereza, bajyenda babwirana uburyo ababeshyabeshya Bose barumirwa,Cyusa ageze mu rugo ahamagara Kanamugire wabaye Sheri we mbere Yuko amenyana na Rufonsi yanga kumwitaba kuko nawe yari yaramukatiye bitewe n’amagambo yumvaga aganira na Rufonsi ,ahubwo amuha mesaje ivuga iti:”Oya komezanya na Rufonsi niwe muberanye”.

Cyusa yumva ataye umutwe ,hashize akanya ajya kwa Mutesi baraganira Cyusa yumvise ibyo Rufonsi yakoreye Mutesi nawe yiyemeza kutazongera kuzura nawe,igihe Mutesi aherekeje Cyusa barongera bahura na Rufonsi arabahagarika arabakankamira ababwira ati:”Mbone umwe yagiye ukwe mwabaginga mwe!’. Baranga barakomeza barahagarara ashaka gukubita Cyusa, Mutesi ahita amubwira ati:”Ibeshye hagire uwo ukubita!”.

Rufonsi aba akubise urushyi Cyusa maze Mutesi na Cyusa bateranira kuri Rufonsi baramukubita karahava atabarwa n’umumotari wahise ahagera .

Rufonsi asigaraho yumiwe yivugisha ati:”iriya mbwa ngo ni Muvumba ikanteza abakobwa ,icyonzi cyo ndamunyura hejuru”.

Mutesi na cyusa bo barakomeza baragenda bagezimbere umwe abwira undi ati:”Umva,tumuhaye isomo kabisa”.Cyusa aramusubiza ati:”Mana weeee,Mute ,uziko nikozeho!”.Mutesi aramubaza ati:”wikozeho gute?”.Ahita amusubiza ati:”niba ari ibigeragezo niba ariki sinamenya ,ubu undeba mfite inda uriya muhungu ngo ni Rufonsi yanteye ,none tumukoreye biriya ,ubu ntazavugako atariwe wayinteye Koko Mute?Mutesi aramuhumuriza ati:”humura Cyu,nakwihakana Imana izabigufashamo umwana akure Kandi byose birashoboka ,Cyusa aramubwira ati:”Ahaaaaa,nzabandeba pe reka mbitege amaso ahubwo reka nkusezereho ndabona bunije tuzaba tuganira ngaho urabeho.

Cyusa arataha na Mutesi arataha ,Mutesi agenda atiyumvisha ko ibyo Cyusa amubwiye aribyo ,ageze mu rugo abona ubutumwa bumumenyesha ko ejo Muvumba azaza kumusura .

Buracya saa munani zigeze yumva imodoka iri kuvuza ihoni ku irembo ajyakureba uwariwe ariko atiyumvisha ko Ari Muvumba asanga niwe aratangara cyane barasuhuzanya amuha karibu bajya murugo baraganira,Nkorongo se wa Mutesi aba araje asanga imodoka iparitse ku irembo agirango ni Rufonsi ajya mu rugo yinjira mu nzu,agiye kwinjira muri salo abona ni Muvumba agaruka inyuma yihuta yibaza niba Muvumba abonye ari wawundi yabuzaga kuvugana na Mutesi biramuyobera yumva atatinyuka no kujya kumusuhuza ,Muvumba abwira Mutesi ko yifuza ko bazabana Kandi vuba ,Mutesi amubwira ko ntakibazo ariko bazabipanga mu minsi irimbere ,Muvumba amubwira ko ntakibazo gusa bagomba kubyihutisha,buba burije Muvumba arataha.

Mutesi asigara yibaza aho azakura ibimenyetso byatuma we na Rufonsi ubuyobozi bubatandukanya dore ko bari baranditswe ,hashize akanya Nkorongo araza abaza Mutesi ati:”ese Mute ,umuntu nabonye wari waje kugusura ni muvumba nzi ?Mutesi aramusubiza ati:”Niwe wawundi mwajyaga mumbuza ngo sinkavugane nawe”.

Nkorongo arumirwa ati:”Ahaaaaa,ndumiwe pe!uwashaka Koko yajya yubaha buriwe se ukwameze kose kuko ubuzima burahinduka pe!”.

Mutesi yiyemeje kujya mu mategeko agatandukana na Rufonsi kugirango abone uko akora ubukwe na Muvumba ,ibimenyetso bibemerera gutandukana azabikurahe? Ni aho ubutaha mugice cya 24.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw