Sadio Mane yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza muri 2019

Sadio Mane atwaye iki gihembo ahigitse mugenzi we bakinana mu ikipe ya Liverpool Mohamed Salah ndetse n’umunyaligeriya Riyad Mahrez ukinira Manchester city.

Mane w’imyaka 27 y’amavuko, yafashije Liverpool gutwara igikombe cya Champions league cy’umwaka w’imikino wa 2018-2019, atsinda ibitego 30 mumarushanwa yose muruwo mwaka.

Mu guhabwa iki gihembo Sadio Mane yagize ati:”mu byukuri ndishimye, nezerewe no gutsindira iki gihembo, umupira w’amaguru n’akazi kanjye kandi ndagakunda. Ndashimira umuryango wanjye, abakinnyi dukinana mu ikipe y’igihugu, ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu gihugu cyanjye ndetse n’ikipe ya Liverpool. Uyu ni umunsi ukomeye kuri njye”.

Mane yakiriye iki gihembo mu birori byabereye ahitwa Hurghada mu Misiri, n’ibirori Sallah ndetse na Mahrez batigeze bitabira, gusa Mahrez we kuba atahabonetse ntibyamubujije gutwara igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza k’umugabane w’Afurika, aho yagitsinze mu mikino y’igikombe cy’Afurika giheruka kubera mu Misiri, ubwo Algeria yakinaga na Nigeria muri cyimwe cya kabiri, igitego yatsinze k’umupira w’umuterekano, cyanagejeje Algeria k’umukino wa nyuma.

IKIPE Y’ABAKINNYI 11 BEZA MURI AFURIKA

Umwanya akinaho, izina ry’umukinnyi ikipe akinamo ,ubwenegihugu

Umuzamu: Andre Onana ,Ajax ,Cameron

Ba myugariro: Achraf Hakimi, Borussia Dortimund, Morocco

Kalidou Koulibaly ,Napoli ,Senegal

Joel Matip ,Liverpool, Cameron

Serge Aurie, Tottenham, Ivory Coast

Hagati mukibuga Riyad: Mahrez Manchester city, Algeria

Idrissa Gana Gueye, Paris St-Germain, Senegal

Hakim Ziyech, Ajax, Maroc

Ba rutahizamu: Mohamed Salah, Liverpool, Egypt

Sadio Mane, Liverpool, Senegal

Aubemeyang, Arsenal, Gabon

Achraf Hakimi w’imyaka 21, ukinira Borussia Dortmund yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, naho Asisat Oshoala ukinira Barcelona ahabwa igihembo cy’umukinyi witwaye neza mu bari n’abategarugori. Ikipe y’umwaka mu bagabo yabaye ikipe yatwaye igikombe cy’Afurika giheruka kubera mu Misiri muri 2019 ariyo Algeria, ikipe y’umwaka mu bagore iba Cameroon yaviriyemo muri kimwe cya 16 mu mikino y’igikombe cy’isi ikuwemo n’abongereza.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw