Indonesia: Abantu 53 bishwe n’imyuzure

Abayobozi mu murwa mukuru wa Indonesia, Jakarta, batangaje ko imvura yaguye kuva kuwa Kane kugeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 04, Mutarama, 2020 imaze guhitana abantu 53. Niyo mvura iteje imyuzure yahitanye benshi guhera muri 1866 nk’uko Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri kiriya gihugu kibitangaza.

Abantu kandi barenga 175, 000 ubu ntibafite aho guhengeka umusaya kuko inzu zabo zasenyutse.

Intsinga z’amashanyarazi zaracitse, ubu igice kinini cya Jakarta ntikimurikiwe.

Abashakashatsi bo muri kiriya kigo bavuga ko ibipimo bafite byerekana ko imvura ishobora kuzakomeza kugwa kugeza hagati muri Gashyantare, 2020.

Indonesia ni igihugu cyo muri Aziya giherereye mu gice cyayo cy’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba. Kiri hagati y’Inyanja y’Abahinde n’Inyanja ya Pacifique.

Ni igihugu kigizwe n’uturwa duto tugera ku 1 7000, ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 267.

Umurwa mukuru Jakarta wonyine utuyemo abantu bagera kuri miliyoni 30, ibi bituma Indonesia iba igihugu cya kane ku isi gituwe n’abantu benshi.

Abenshi mu baturage ba Indonesia ni Abisilamu biganje mu Ntara ya Java.

Indonesia iherereye kandi hafi ya koma y’isi( equator), ibi bigatuma ibihe by’ikirere cyayo bidashyuha cyane cyangwa ngo bikonje cyane.

Imvura yayo igenwa akanshi n’imiyaga ituruka mu Nyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.

Impeshyi yo muri Indonesia iba hagati ya Kamena n’Ukwakira mu gihe Itumba riba hagati ya Ugushyingo na Mata buri mwaka.