Zimbabwe: Ubukungu bwa Zimbabwe bukomeje gukomwa mu nkokora n’amapfa.

Ubukungu bwa Zimbabwe bukomeje gukomwa mu nkokora n’amapfa yabaye mu myaka ya 2018/2019.

Aba banyazimbabwe bavuga ko aya mapfa ataherukaga muri iki gihugu yatumye n’amadamu yatangaga amashanyarazi akama ,ubu bakaba ntamashanyarazi bafite,bamwe mu bacuruzi bo muri iki gihugu bavuga ko ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora no kutagira amashanyarazi.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko kubera ko nta mafaranga y’amanyamahanga ari mu gihugu cyabo (foreign currencies)  batabona uburyo bwo kugura amashanyarazi mu bihugu bituranye na Zimbabwe.

Kampani z’ubucuruzi zikorera muri iki gihugu nka  Delta na Econest Zimbabwe zivuga ko ubucuruzi bwabo bwahungabanye kubera kubura amashanyarazi.

Abanyazimbabwe bavuga ko mu mwaka wa 2018/2019 aribwo babonye imvura nkeya ugereranyije n’ibindi bihe mu mateka y’iki gihugu.

Abanyazimbabwe bavuga ko perezida Emmerson Mnangagwa akimara gusimbura nyakwigendera umukabwe Robert Mugabe bari bizeye ko azazamura ubukungu bwa Zimbabwe nyamara ngo ahubwo nibwo bwakomeje kujya habi,

Imiryango itangaubufasha butandukanye muri iki gihugu cya Zimbabwe ivuga ko abantu baba mu mijyi ya Zimbabwe babayeho mu buzima bubi,ni mu gihe mu bice by’icyaro abasaga miliyoni 5,5 nta biryo bafite kubera ikibazo cy’amapfa cyabaye muri iki gihugu.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw