Imvano y’ibihuha n’ihagarikwa ry’irushanwa rya Miss UTAB

RIB yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gukwirakwiza ibihuha bivuga ko uwateguraga irushanwa ry’ubwiza muri Kaminuza  y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (Miss UTAB) yafunzwe azira kwaka ruswa y’igitsina.

Mu minsi mike ishize nibwo hirya no hino hakwirakwiye amakuru ariho ikirango cya RIB avuga ko yataye muri yombi Tuyishimire Emmanuel, ukekwaho kwaka ruswa ishingiye ku gitsina abakobwa barikwitabira  irushanwa rya Miss UTAB yitwaje ko avuga rikijyana bityo akazabafasha kwegukana iryo kamba.

Igicumbi News ikibona aya makuru kuwa Gatanu Tariki 13 Gicurasi 2022, ku murongo wa telefone yavuganye na Uwamariya Sylvie, ushinzwe itumanaho muri UTAB, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.



Ati: “Oya ntawafunzwe, ayo makuru ni ibihuha ni uwabyiyitiriye arabitangaza”.

Igicumbi News kandi yamubajije ku makuru avuga ko irushanwa rya Miss UTAB ryahagariswe.

Adusubiza agira ati: “Ntago aribwo rihagariswe, ahubwo ryahagaze ritaratangira kuko ubwo ryategurwaga nibwo hahise humvikana ko muri Miss Rwanda bitameze neza bituma abayobozi bacu bagira inama abakobwa barikuryitabira ko baba baretse rikazasubukurwa nyuma”.



Nyuma gato mu ijoro ryo kuwa gatanu Tariki 13 Gicurasi 2022 nibwo RIB ibicishije k’urukuta rwayo rwa Twitter yaje gutangaza ko yataye muri yombi abantu babiri bacuze ubutumwa bw’ubuhimbano.

Ivuga iti: “Abitwa Tuyishimire Emmanuel na Ishimwe Yarakoze Seth bakoze iyi Tweet bagatangaza ibihuha bafashwe uyu munsi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB”.

“Aba bombi bakurikiranweho gutangaza Amakuru y”ibihuha no kwiyitirira umwirondoro, ibi bikaba bihanwa ni ngingo ya 39 n’iya 40 z’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga”.

RIB kandi yakomeje iburira abanyarwanda kwitwararika k’uburyo bakoresha ikoranabuhanga kuko bishobora kubagusha mu cyaha.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: