Uko Ndayambaje Ildephonse afatanya Ubupadiri n’Ubuhanzi

Padiri mukuru wa Parroisse ya Nyinawimana iherereye mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, usanzwe ari n’umuhanzi avuga ko kubifatanya n’umurimo w’ubupadiri bitoroshye ariko byose abisohoza neza.

Ubwo twaganiraga nawe tumusanze mu biro akoreramo yatuganirije ku muziki we.

Agira ati: “Umuziki nawutangiye mu 2018 ariko icyo gihe narandikaga ntago nari nakagiye muri studio, kugera ubu rero mfite indirimbo nyinshi ariko izo maze gukora ni eshatu, muri izo imwe ni audio izindi 2 zifite n’amashusho”.



Tumubajije uburyo abifatanya n’umurimo wo gutanga ubutumwa bw’Imana.

Yagize ati: “K’uruhande rumwe biragoranye kubera umwanya ariko k’urundi ruhande ntago bigoranye kubera umurimo dukora n’ubundi usaba kuwukora mu buryo bunyuranye haba mu nyigisho, mu magambo ndetse n’ibikorwa by’urukundo duhuriramo ariko noneho no mu ndirimbo dutangamo ubutumwa kubera ari inyigisho mba nigisha abantu ndetse nigisha ivanjiri aho ntago bingora cyane kubera ko n’ubundi mba ndikwigisha”.

Padiri Ndayambaje kandi yakomeje avuga ko nubwo amaze gukora indirimbo 3 arikwitegura gukora izindi 2 avuga ko bizageza mu kwa munani muri uyu mwaka zarageze hanze.



Yanatangaje ko kubijyanye no gukora ibitaramo byo atarabyinjiramo neza ariko hagize uwamutara ingabo mu bitugu yabitegura .

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyinawimana kandi  yasabye abakunzi b’umuziki we ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kumutera inkunga mu muziki akora.

Zimwe mu ndirimbo amaze gukora harimo iyitwa Sikubwacu na Urampekugukunda, indirimbo ze mwazisanga kuri Channel ye yitwa Padiri Ndayambaje Ildefonse.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: