Ifoto y’Urwibutso: Muri Amerika umwana w’imyaka 8 yarasiwe mu myigaragambyo arapfa

Atlanta muri Leta ya Georgia, yishwe arashwe ku wa Gatandatu ushize nyuma yo kwegera ahaberaga imyigaragambyo yamagana urupfu rw’umwirabura Rayshrad Brooks.

Ahazwi nka Wendy’s restaurant hari hashize iminsi habera imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukomeje kwibasira abirabura, nyuma y’uko Brooks yishwe arashwe na Polisi tariki 12 Kamena, akaraswa ayihunga. Ni ubwicanyi bwakurikiye ubwa George Floyd wishwe n’umupolisi amunigishije ivi muri Gicurasi uyu mwaka.

Secoriea Turner w’imyaka umunani yishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taiki 4 Nyakanga, umunsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihizagaho ubwigenge.

Turner yari kumwe na mama we n’undi muturanyi ubwo bari mu modoka bagana hafi ya Wendy’s restaurant, aho Brooks yiciwe.

Mu gihe bageragezaga kujya guparika imodoka yabo, bahuye n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro kabuzaga abantu gutambuka. Ako gatsiko kabarasheho amasasu menshi afata Turner ajyanywe ku bitaro apfirayo.

Ntabwo haramenyekana abarashe ariko aho hantu Turner yarasiwe hari hasanzwe abirabura bigaragambya bamagana urupfu rubabaje rwa bagenzi babo bigizwemo uruhare na Polisi.

Meya wa Atlanta, Keisha Lance Bottoms yavuze ko ibyabaye bihagije, asaba abigaragambya kuva mu mihanda byihuse niba bashaka ko ikibazo cy’ubwicanyi muri icyo gihugu gihagarara.

Yagize ati “Birahagije. Mwarashe mwica uruhinja kandi ntabwo uwarashe ari umuntu umwe, bari babiri. Niba rero mushaka ko haboneka igisubizo aho kuba ikibazo, muve muhanda.”

Polisi yahise ishyiraho igihembo cy’ibihumbi icumi by’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru ku bantu barashe Turner.

Umubyeyi wa Turner yavuze ko umwana we yazize ubusa, nkuko NBC News yabitangaje.

Yagize ati “Turabyumva agahinda katewe n’urupfu rwa Rayshard Brooks, ntacyo twabikoraho. Turi inzirakarengane, ntabwo twari tugamije kugira nabi. Umwana wanjye nta kibi yari agiye gukora.”

Kuwa Gatandatu mu mujyi wa Atlanta habayeho kurasana gutandukanye kwasize hapfuye abantu batatu barimo na Turner w’imyaka umunani, abandi 20 barakomereka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuba isibaniro ry’ubugizi bwa nabi n’imyigaragambyo ikomeye yaturutse ku mpfu za hato na hato z’abirabura bikozwe na Polisi.

Hari aho abirabura bagiye bigaragambya bakangiza ibikorwa bitandukanye cyangwa bagateza imvururu, nubwo hari abavuga ko hari utundi dutsiko tw’abazungu twanga abirabura twitwikira iyo myigaragambyo, tugakora amabi ngo yitirirwe abirabura.

@igicumbinews.co.rw