IFOTO: Hértier Luvumbu yamaze kugera iwabo muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Hértier Nzinga Luvumbu yamaze kugera iwabo muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko atandukanye na Rayon ku bwumvikane nkuko byasohotse mu itangazo iyi kipe yaraye ishyize hanze.

Ifoto yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare 2024, igaragaza Luvumbu ari kumwe n’umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka wa Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru Igicumbi  News ifite avuga ko yafatiwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, k’uruhande rwa Goma.

Luvumbu mbere y’uko atandukana na Rayon Sports, FERWAFA yari yasohoye itangazo rivuga ko imuhagaritse amezi atandatu mu bikorwa byose bya Siporo bikorerwa mu Rwanda kubera ko ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona yerekanye ibimenyetso bijyanye na Politike bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngenga myitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya Politike mu mupira w’amaguru.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: