FERWAFA yahagaritse Hértier Luvumbu amezi 6

Umukinnyi wa Rayon Sports Hértier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa byose bya Siporo mu Rwanda nk’uko bikubiye mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryasohoye kuri uyu Kabiri Tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Muri iri tangazo FERWAFA ivuga ko uyu mukinnyi ahagaritswe bivuye k’umukino wa 20 wa Shampiyona aho yatsinze igitego yerekana “Ibimenyetso bijyanye na Politike bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngenga myitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya Politike mu mupira w’amaguru”.

Hértier Luvumbu ubwo kuri iki cyumweru Tariki  ya 11 Gashyantare 2024, habaga umukino wahuje Rayon Sports na Police FC yatsinze igitego cya mbere ateye Coup Francs  ku munota wa 53 arangije acyishimira yipfuka umunwa atunga intoki ebyiri muri nyiramuvunbi ibizwi nk’ibikorwa bya Politiki  Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi(RDC) yatangije muri Siporo bigamije kwegeka intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu k’u Rwanda.

N’ubwo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’Abanyekongo ahubwo aribo bagomba kwicara bakabikemura. Ibikorwa nk’ibi byagaragaye no mu mukino wa kimwe cya kabiri wabaye Tariki ya 7 Gashyantare 2024 i Abidja, RDC yahuyemo na Côte d’Ivoire mu gikombe cy’Afurika.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: