Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda babumbiye umuturage utishoboye amatafari

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rwibumbiye mu muryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane Students Club Against Corruption and Injustice ibizwi nka SCACI mu magambo ahinnye rwabumbiye amatafari KABIRIGI Pierre, wo mu w’Abizerwa, Akagari ka Cyimana,umurenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Nyuma yo gukorerwa iki gikorwa yavuze ko ari iby’agaciro kubona urubyiruko rw’abanyeshuri ruza kumuha umuganda.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kubona aba banyeshuri barebye ko nkwiriye ubufasha bakaza kumfasha, urabona ko n’inzu yanjye yahirimye bikaba bigiye kuzanyorohera kuzamura iyindi. Nukuri ni iby’agaciro Imana Ibahe umugisha kuko ntacyo mfite na bahemba.”

NYANDWI Beatrice, umuturanyi w’uyu muturage yavuze ko aba banyeshuri bakoze l igikorwa ntagereranywa.

Yagize ati: “Iki gikorwa ni igikorwa cy’ubutwari, bagikoranye umutima mwiza  twishimye cyane kuba mweretse uyu muturanyi ko nawe akwiye gukomeza kwigirira ikizere ko yitaweho”.

Umuyobozi w’akagari ka Cyimana, NSENGIMANA Jean De Dieu Rwamucyo, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’uru rubyiruko kugaragaza ubushake bwo guteza imbere abanyarwanda.

Yagize ati: “Iki gikorwa twacyakiriye neza, turashima cyane ubuyobozi bwa Kaminuza. Uru rubyiruko igikorwa rukoze ni igikorwa cyiza ubona gifasha kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda”.

Umuyobozi w’umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane (SCACI) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, KAMIKAZI Bonny yashishikarije abanyeshuri bo muri Kaminuza kwibumbira mu matsinda.

Yagize ati: “Ikintu nashishikariza urubyiruko rwo muri Kaminuza nuko bagana amatsinda kugira ngo nabo bajye babona uko bakora ibi bikorwa kugira ngo twubake igihugu cyacu,hejuru y’amasomo tugerekeho n’ibindi bikorwa bizadufasha tugiye hanze”.

HAGABIMANA Eugene, ushinzwe ibikorwa by’itumanaho no guhuza Kaminuza n’abaturage bo hanze ndetse akaba n’umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, wari wajyanye n’uru rubyiruko arabashimira akanashishikariza abandi banyeshuri kwibumbira mu mashyirahamwe y’ubukorerabushake ngo kuko ari yo nzira y’iterambere.

Yagize ati: “Mu nshingano za Kaminuza habamo kwigisha,gukora ubushakashatsi ndetse no gufasha ibibera muri Kaminuza ko byagera muri rubanda”.

Yunzemo ati: “Iyo abanyeshuri bacu batekereje igikorwa kiza nk’iki biradushimisha cyane,ni nabyo tuba twifuza ko abanyeshuri bagirira akamaro umuryango nyarwanda. Iki gikorwa ni cyiza kubona abanyeshuri ba Kaminuza bahangayikiye umuryango nyarwanda, ni ikigaragaza ko ibyo twigisha bitarangirira mu ishuri gusa, ahubwo n’abandi banyeshuri bataribumbira mu mashyirahamwe nabo twabashishikariza kubikora”.

Iki gikorwa cyateguwe n’abanyamuryango ba SCACI ariko bakaba bari kumwe n’abayobozi bandi matsinda abarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo nka DUSAF,RPF Task Force,Youth Volunteers n’abandi.

Aba banyeshuri bakaba barabumbye amatafari asaga magana atatu n’abiri (302). Uretse iki gikorwakandi banasannye umuhanda wari warangijwe n’imvura ureshya na kirometero imwe n’igice(1.5km).

Ivan Damascene IRADUKUNDA/ Igicumbi News

Ķanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: