Harakekwa ko Perezida Magufuli arembejwe na Coronavirus

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byatangaje ko mu bitaro biri mu murwa mukuru wa Nairobi harembeye umukuru w’igihugu kimwe cyo muri Afurika batavuze izina.

Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa Kabiri avuga ko uwo mukuru w’igihugu ashobora kuba ari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli waba urwaye Covd-19.

Byarushijeho gutera impungenge benshi ubwo utavuga rumwe na Leta ya Tanzania, Tundu Lissu yandikaga kuri Twitter yibaza aho Magufuli aherereye.

Yagize ati “Ubuzima bwa Perezida ni ikintu gikomeye ku baturage. Twaramenyeshejwe ubwo Kikwete yajyaga kubagwa. Twaramenyeshejwe ubwo Mkapa yajyaga kubagwa igufwa ry’itako. Ntabwo twahejejwe mu rungabangabo ubwo Mwalimu yarwaraga leukemia. Magufuli arwaye iki tudakwiriye kumenya?”

Ikinyamakuru The Nation cyo muri Kenya cyanze gutangaza amazina y’uwo mukuru w’igihugu ngo kuko haba Kenya arwariyemo n’igihugu cye banze kwemeza amakuru y’ubwo burwayi. Cyavuze ko aturuka mu gihugu kimaze igihe kitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umwe mu badipolomate bazi iby’ubwo burwayi, yabwiye The Nation ko uwo mukuru w’igihugu arembye ndetse ari ku mashini zimwongerera umwuka.

Tanzania imaze iminsi ipfusha abayobozi bakru mu nzego zitandukanye barimo abahitanywe na Covid-19, n’abo Leta yanze kuvuga icyabishe ariko bigakekwa ko ari icyo cyorezo.

Hashize umwaka Perezida Magufuli atemera ko Covid-19 iri muri Tanzania. Yatangiye kubyemera muri Gashyantare uyu mwaka ariko nabwo yirinda gushyira imbaraga mu ngamba zo kuyirinda.

@igicumbinews.co.rw