Gicumbi:Ababyeyi barasabwa kudahoza abana babo ku nkeke igihe batwaye inda zitateguwe

Abitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyavugaga ku ngaruka zigera ku  bangavu baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure  cyateguwe n’umuryango Ejo Youth Echo,Ukora ibikorwa bigamije kwimakaza umuco w’amahoro mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, , baravuga ko bacyungukiyemo byinshi birimo kwimakaza ibiganiro hagati yabo hagamijwe guhangana n’iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye iki kiganiro, baravuga  ko cyabafashije kongera kwibuka ko bafite inshingano zo kuganiriza abana ba bo ku buzima bw’imyororokere kuko usanga hari bamwe mu bakobwa baterwa inda kubera kutagira amakuru ahagije ku buzima bwabo bw’imyororokere. 

Mukansanga Dativa, umwe mu babyeyi bitabiriye  iki Kiganiro, yavuze ko nawe yumvushe akamaro k ‘iki kiganiro kandi ko agiye kujya aganiriza abana be, akagerageza kubagira inshuti kugirango hatazagira umwana we wongera guterwa inda.

Yongeyeho kandi ko bagiye kujya bagerageza kubonera abana be  ibyo bakeneye kuko hari abaterwa inda bashukishijwe ibintu birimo nk’amafaranga , rifuti cyangwa ibyo kurya.

 Rwandeze Dominic yagize ati:”Iki kiganiro rwose kimfashije byinshi kuko nkubu sinarinzi ko hariho itegeko ryahana umubyeyi watereranye umwana we, cyangwa se umuhoza ku nkeke nkuko bikorwa na benshi mu babyeyi iyo abana babo bamaze guterwa inda. Ati :” ubu rero icyo ngiye gukora ni ukurushaho kwigisha abana bange nucitswe agatwara inda simuce mu rugo ahubwo muganirize ubutaha ntibigasubire”

Isingizwe Marie Claire,umwe mu bakozi b’uyu muryango yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro  ko bakwiye gukomeza kubahiriza uburenganzira bw’abana babo birinda kubahoza ku nkeke ,kubatererana cyangwa kubirukana mu ngo nyuma yo kubyara cyangwa guterwa inda kuko bibagiraho ingaruka zirimo kongera gutwara inda,aho usanga umwana ageza ku myaka 18 abyaye 2 cyangwa 3 kuko yacitswe rimwe umuryango ukamutererana.

Ababyeyi kandi bibukijwe  ko umwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko arengerwa n’amategeko bityo rero niyo atewe inda akiri muto akomeza kurengerwa nayo.

Urubyiruko rwitabiriye iki kiganiro narwo rwagaragaje ko rutashye rufashe ingamba zo kwifata , uwo byanze agakoresha agakingirizo ariko kandi banagaragaje ko hakiri ikibazo cy abatera inda abangavu bidegembya barimo abakuze.

Abitabiriye iki kiganiro kandi barasaba leta ko yakaza ingamba zo guhangana n’iki kibazo kuko ngo ahanini usanga abakoze icyaha cyo gutera inda abangavu badahanwa bityo ngo byaba byiza bahaniwe mu ruhame.

Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ryasohotse mu igazeti ya leta y’uRwanda no 37 yo ku wa 10/09//2019,cyane cyane mu ngingo yaryo ya 28 ivuga ku guhoza umwana ku nkeke ndetse n’ibihano byabyo.Iya 32ivuga ku kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu ndetse ni ya 36 ivuga ku guta cyangwa gutererana umwana n’ibihano byabyo,ayo yose n’amategeko arengera uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa.

Umuryango  Ejo Youth Echo(EYE),usanzwe ukora ibikorwa binyuranye bigamije kwimakaza ahanini amahoro wifashishije itangazamakuru ,ukunze gutegura ibi bikorwa by’ibiganiro nyungurana bitekerezo ku ngingo zirebana n’umuryango hagamijwe kurushaho kwimakaza amahoro mu miryango.

 

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwasabwe kwifata

 

@igicumbinews.co.rw