Gatuna:Imvura yasenye isoko,(Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu imvura nyinshi ivanze n’imiyaga yasenye isoko rya Gatuna riherereye mu murenge wa Cyumba Mu karere ka Gicumbi ,ubuyobozi bw’umurenge wa Cyumba buravuga ko bwatanjyiye ibikorwa byo kurisana.

Umwe mu baturage wabonye iri soko risenyuka yabwiye ikinyamakuru igicumbinews.co.rw ko mu masaha ya saa cyenda ashyira saa kumi aribwo ryasenyutse.

Yagize ati “hano haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga nka saa cyenda na mirongo itanu z’igicamunsi  isoko riba rirahirimye ,buri wese wari uririmo akizwa n’amaguru. “

Umwe bacururiza muri iri soko twaganiriye kuri uyu wa gatandatu kumugoroba yavuze ko kugeza ubu byabashobeye batarimo gucuruza bitewe niri soko ryasenyutse.

Yagize ati “rwose imirimo yahagaze ntawurimo gucuruza ntituzi uko turaza kujya tubaho ,turasaba ko badusanira isoko kuko ridufatiye runini.

Kuri iki cyumweru Igicumbinews.co.rw yaganiriye n’umunyamabanganshingwa bikorwa w’umurenge wa Cyumba Ndizihiwe Cyriaque,atangira atubwira niba hari ibyangiritse,”nibyo koko isoko ryasenyutse ariko turashima Imana kuba ntawahasize ubizima cg ngo akomereke, kubijyanye nibyaba byangirikiwemo ntago aribyinshi kuko amafu yacuruzwaga niyo yangiritse cyane gusa”.

Akomeza avuga ko ibikorwa byo kurisana byatanjyiye kuri icyi cyumweru. Aragira ati “ubu turi hano twatanjyiye imirimo yo gusana ,akarere karimo kudufasha ndizeza abaturage ko kuwa gatatu bazongera kuricururizamo”.

Isoko rya Gatuna ryubatswe k’ubufatanye bw’akarere ka Gicumbi ndetse n’ingabo z’igihugu mu bikorwa by’ingabo z’igihugu mu kwegera abaturage aho ryubakiwe abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna kugirango badasubira gucuriza Uganda aho ubuyobozi bwavugaga ko bajyayo bagahohoterwa ,rikaba ryaratashywe ku itariki enye z’ukwa karindwi ibirori byahuriranye ni umunsi wo kwibohora.

Kuba iri soko rimaze amezi atajyera kuri abiri rigahita risenyuka ,ikinyamakuru igicumbi news cyifuje kumenya niba atari uko ryubatswe nabi maze umunyamabangashingwabikorwa wa cyumba arabihakana, ati”iri soko ntago ryasenyutse kuko ryubatswe nabi ahubwo inaha ejo uwari uhari wese yabibonye ko hari imvura ivaze n’umuyaga mwinshi ,uwo muyaga niwo warisenye kuko n’abafundi barimo kurisana barimo kutubwira ko ntakindi kibazo ryari rifite”.

Isoko rya Gatuna ni ubusanzwe ryari ritaruzura neza kuko hari ibice bimwe na bimwe byari bicyubakwa harimo n’ahagomba kuzacuririzwa inyama, biteganyijwe ko rizuzura neza ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 12.

Amwe mu mafoto agaragaza uburyo ryasenyutse

Urirebeye kure biragara ko ryanjyiritse

Abaturage barifuza ko ryasanwa vuba

Imbere ryanjyiritse cyane

BizimanaDesire@igicumbinews.co.rw