Gicumbi: Umusore yishe umugore wa Nyirarume akoresheje isuka

Karegeya ukekwaho ubwicanyi yicaye imbere y'umurambo wa nyakwigendera(Photo:Igicumbi News)




Kuri uyu wa mbere Tariki ya 21 werurwe 2022, ahagana mu masaha ya mu gitondo nibwo mu murenge wa Shangasha humvikanye amakuru avuga ko umusore waruzwi ku izina rya Karegeya yishe umugore wa nyirarume we amukubise isuka.

Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko umusore yarariguhinga muwe maze mukanyirarume nawe aza ashaka kuhahinga dore ko ariwe wahoze ahahinga ubwo uyu karegeya yabaga muri Uganda, niko kumwubikira ahita amukubita isuka ubundi ahita ahasiga ubuzima.



Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence, yabwiye Igicumbi News uko byagenze.

Agira ati: “Iyo urebye uwo muhungu ubona asa nk’uwarufite akabazo mu mutwe kuko ntabindi bibazo baribafitanye nubwo uwo murima mukase yahingaga utari w’uwo muhungu ariko ninawe wamugaburiraga kuko niwe wamureze kuva akiri muto”.

Mbarushimana kandi yakomeje agira inama abantu bafite umugambi mubi wo kuvutsa ubuzima bagenzi babo. Ati: “Abantu bafite uwo mutima bakwiye kumva ko ari ibintu bibi, kuko iyo uvukije umuntu ubuzima bwe uba uhemukiye umuryango we ndetse n’abantu muri rusange rero abanyarwanda duharanire kwimakaza umuco w’amahoro kurusha uko twakwimakaza umuco wo kugirirana nabi”.



HAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News