Gatsibo: Inzego z’umutekano zarashe uwazirwanyaga ahita apfa
Mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore, Akagali ka Nyabikiri, inzego z’umutekano zarashe umwe mu bantu batatu bakekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, nyuma y’uko agerageje gutema umwe mu bashinzwe umutekano wari ubahagaritse kugira ngo abagenzure.
Amakuru IGICUMBI NEWS yamenye avuga ko aba bantu bari kuri moto, bikekwa ko bari bavuye mu gihugu cy’abaturanyi, bafite ibiyobyabwenge bari binjije mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe, inzego z’umutekano zabahagaritse zibaza ibijyanye n’ibyo bikekwa ko bari bitwaye. Muri icyo gihe, umwe muri bo yahise agerageza kurwanya umutekano akoresheje intwaro gakondo, aho bivugwa ko yashatse gutema umwe mu bari babahagaritse.
Ibyo byatumye inzego z’umutekano zifata icyemezo cyo kurasa uwo muntu, kugira ngo hirindwe ko hagira ubuzima buhatakarira cyangwa ngo hagire undi ukomereka.
Iyi nkuru turacyayikurikirana aho uwo warashwe yari kumwe n’abandi babiri, ndetse ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane aho ibyo biyobyabwenge byaturutse n’ababifitemo uruhare.
