Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda mu myaka 5 iri imbere
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye ku mugaragaro manda nshya y’imyaka itanu izarangira mu mwaka wa 2031, mu muhango wabereye ku Kololo Ceremonial Grounds mu murwa mukuru Kampala. Ibirori byabereye imbere y’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru b’igihugu n’abashyitsi, mu gihe umutekano wari wakajijwe cyane.
Uyu muhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Chief Justice) Flavian Zeija, ari na we wakiriye indahiro Perezida Museveni yatanze, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.
Mu gihe cy’uyu muhango, Perezida Museveni yatanze indahiro ebyiri z’itegeko nshinga, zirimo Indahiro yo kubaha igihugu (Oath of Allegiance) n’Indahiro ya Perezida (Oath of President). Izi ndahiro zombi ni zo zimwemerera gutangira inshingano ze nshya ku mugaragaro.
Nyuma yo kurahira, Perezida Museveni yashyikirijwe ibikoresho by’ubutegetsi bizwi nka “instruments of power”, birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’igihugu, Ikimenyetso cy’umukuru w’igihugu (Presidential Standard), Indirimbo yubahiriza igihugu, Ikirango cy’igihugu (National Coat of Arms), bikaba ari byo bimenyetso bigaragaza ububasha bw’umukuru w’igihugu.
Perezida Museveni kandi yashyikirijwe ibikoresho by’igisirikare n’igihugu (Instruments of National Defence) n’Umugaba Mukuru w’Ingabo (Chief of Defence Forces), mu rwego rwo kumwibutsa ko akomeza inshingano ze nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (Commander-in-Chief).
Museveni uyoboye Uganda kuva mu 1986, ubwo umutwe wa National Resistance Army (NRA) wafataga ubutegetsi, yatangiye manda ye ya karindwi. Ni umwe mu bayobozi ba Afurika bamaze igihe kirekire ku butegetsi.
Kimwe mu byatangaje abantu benshi ni uko Madamu wa Perezida Janet Museveni atagaragaye muri ibi birori, bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu muhango wo kurahira wabanje. Ahubwo Perezida Museveni yageze i Kololo aherekejwe n’umukobwa we Natasha Museveni Karugire.
Hari kandi n’impinduka yagaragaye ku myambarire ye. Mu muhango wo kurahira wabanje, Perezida Museveni yari asanzwe yambara amakote n’imyambaro y’icyubahiro isanzwe ikoreshwa mu birori bikomeye. Kuri iyi nshuro, yagaragaye yambaye ishati y’umweru n’ipantalo y’umukara, ibintu byavuzweho cyane n’abantu batandukanye.
Mu rwego rwo gukumira ibishobora guhungabanya umutekano, inzego z’umutekano zari ziri ku rwego rwo hejuru. Abitabiriye umuhango babanje gusakwa, ndetse ahabereye ibirori haranzwe n’abasirikare, polisi n’abandi bashinzwe umutekano ku bwinshi.
Perezida Museveni atangiye iyi manda nshya mu gihe Uganda ikomeje guhura n’ibibazo birimo ubukungu, ubushomeri bw’urubyiruko, n’impaka za politiki zijyanye n’igihe amaze ku butegetsi. Abasesenguzi bavuga ko iyi manda izaba ikomeye, kuko abaturage benshi bategereje impinduka zifatika mu mibereho yabo.
