Gicumbi: Umusore yigize umukobwa atinga ku ngufu umusore mugenzi we

Hejuru ku ifoto ni Ndacyayisenga(Cyabakobwa) -Photo:Igicumbi News)

Amakuru agara ku kinyamkuru Igicumbi News aravuga ko Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore witwa Ndacyayisenga w’imyaka 22 uzwi ku izina rya Cyabakobwa nyuma yuko atinganyije ku ngufu umusore mugenzi we yigize umukobwa akamukometsa igitsina.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Tariki ya 03 Mutarama 2022, mu masha ya Saa mbili z’ijoro bibera mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi.

Umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News yavuze ko aya mahano Koko yabaye kuri uyu musore uzwi ku izina rya Cyabakobwa wigabije abantu benshi yigira umukobwa akabahamagara mu ijwi rya gikobwa agamije kubambura utwabo ubundi agahita abasaba ko bamutinga ku ngufu arinabyo byabaye, (we akabasaba ko bamushyira igitsina mu kibuno cye).

Ati: “Uwo muhungu ubusanzwe tumwita Cyabakobwa yaahamagaye umwana w’umuhungu wo mu kagari ka Nganji aza azi ko aje kureba umukobwa kuko uyu musore nubundi asanzwe yiyoberanya kubera ko mu gihe cyashize nabwo yigeze guhamagarwa ku murenge birangira afashwe arafungwa kuri RIB station ya Rutare kubera kubeshya abantu, Yigize umukobwa noneho ubwo uwo muhungu yaraje ibyakurikiye nyuma nanjye simbizi gusa amakuru turimo gufata nayongayo ubwo nyine yahise amusambanya, umuhungu asambana n’undi muhungu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rebero byabereyemo, Karangwa Jack, mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News yemeje iby’iyi nkuru.

Ati: “Byabaye ejo bundi umwana w’umuhungu ukunda guhinduranya amajwi akigira umukobwa, yahamagaye undi muhungu wo mu kagari duhana imbibi kwitwa Nganji witwa Nshimiyimana Eric, noneho yamuhamagaye yigize umukobwa undi nawe yitaba nkuvugana n’umukobwa, we agenda aziko agiye guhura nuwo mukobwa nyuma ahageze asanga ni umuhungu arikumwe n’undi muhungu hanyuma yahise amubwira ati “Siwari uje kurongora se?, Nubundi rero urarongora” gusa niba bari babyumvikanyeho ibyo nabwo twabimenye ariko nuko byaje kuviramo uwaje aziko yitabye umukobwa gukomereka ku gitsina kuko twabibwiwe kwa muganga uretse ko natwe twabyireberaga imbona nkubone, ubwo rero uwo muhungu yakoze uburiganya bwo guhamagara uwo akaza akamusanga mu kagari ka Rebero Umudugudu wa Kirara hari hafi saa mbili”.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu musore yahise atabwa muri yombi Aho afungiye kuri RIB Station ya Rutare mu gihe uwo watinganyijwe we yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima naho avanwayo ajyanwa kubitaro bikuru bya Byumba.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: