Gicumbi: Umusore yateze n’undi ko yanywa Nguvu 12 apfa amaze kunywa 2




Kuri uyu wa kane Tariki ya 2 nzeri 2021, nibwo umusore witwa Tuyisenge John, wo mu mudugudu wa Karambo, mu kagari ka kabeza, mu murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, yategeye kunywa inzoga zizwi ku izina rya Nguvu(icyuma) ziramwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yemereye Igicumbi  News, ko ayo makuru ariyo, avuga ko uyu umusore yapfuye nyuma yo gutega n’undi ko yamara Nguvu 12.



Ati: “Nibyo ni umusore w’imyaka 29 wari ukiri ingaragu yategeye kunywa nguvu 12, anyweye 2 arananirwa ashaka gutaha ageze mu nzira arananirwa bamugarura aho yari yazinywereye aryama aho bucya yapfuye, ariko amakuru akaba avuga ko yari yabanje kunywa izindi nzoga.”

Kanda hasi wumve uko Gitifu abisobanura:

Claudien Kandi yakomeje avuga ko uwo bari bagiye intego ndetse na nyirinzu bari barimo bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Anakomeza agira abantu inama yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda ibintu byo kunywa inzoga mu tubari kuko dufunze.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: